YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 4

4
Akarengane n'amarorerwa mu mibereho y'abantu
1Nongeye kwitegereza akarengane kari ku isi, mbona amarira y'abakandamizwa batagira ubarengera, abari kubarengera ni bo bari bafite ububasha bwo kubakandamiza. 2Ndahamya ko abapfuye baguwe neza kurusha abakiri bazima. 3Nyamara icyiza kuruta ibyo byombi, ni umwana utaravuka ngo yibonere amarorerwa aba ku isi.
4Nabonye kandi ko imiruho yose n'ibikorwa abantu bageraho, babiterwa n'ishyari bafitiye bagenzi babo. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. 5Umupfapfa aripfumbata, bityo akiyicisha inzara. 6Ni byiza kugira duke tw'ineza aho kugira byinshi by'umuruho, na byo ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
7Narongeye mbona ikintu cy'imburamumaro ku isi, 8umuntu uba wenyine utagira umwana, ntagire umuvandimwe nyamara ntahweme gukora, ahubwo agahora ararikiye ubukire. Ageraho akibaza ati: “Ndaruhira nde nibuza umunezero?” Ibyo na byo ni ubusa, ni ukuvunikira ubusa. 9Ababiri bashyize hamwe baruta umwe, kuko babona inyungu z'imirimo yabo. 10Igihe umwe muri bo aguye undi aramwegura, nyamara hagowe uba wenyine kuko iyo aguye atabona umwegura. 11Ababiri baryamanye barasusuruka, nyamara uryamye wenyine yasusuruka ate? 12Umuntu umwe ashobora gutsindwa n'umwanzi, nyamara ababiri baramutsinda. Umugozi w'inyabutatu ntupfa gucika.
13-14Umuntu ashobora kuva mu bukene akaba umwami, cyangwa akava muri gereza akicara ku ntebe ya cyami. Nyamara iyo ageze mu zabukuru akaba umupfapfa ntakurikize inama agirwa, aba arutwa n'umusore w'umukene ariko w'umunyabwenge. 15Nabonye abantu bose bo ku isi bashagaye uwo musore wasimbuye umwami. 16Yari ashagawe n'abantu batabarika, nyamara abo mu gihe kizaza ntibazishimira ibyo yakoze. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
Ntugasukiranye amagambo ku Mana
17Niwinjira mu Ngoro y'Imana ujye ugenda witonze, wegere maze utege amatwi. Ibyo biruta gutamba ibitambo nk'iby'abapfapfa. Koko rero ntibazi ko bakora nabi.#17: Muri Bibiliya zimwe, uwomurongo ni 5.1.

Currently Selected:

Umubwiriza 4: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in