Imigani 11
11
1Abibisha iminzani Uhoraho arabarwanya,
abakoresha ibipimo bishyitse bo arabakunda.
2Ubwirasi butuma umuntu asuzugurwa,
kwicisha bugufi ni ko kugira ubwenge.
3Indakemwa zirangwa n'umurava,
indyarya zo zizatsembwa n'ububi bwazo.
4Ubukungu bw'umuntu ntibuzamurokora ku Munsi w'uburakari bw'Uhoraho,
nyamara ubutabera burinda umuntu urupfu.
5Ubutungane bw'umuntu buboneza imigenzereze ye,
nyamara inkozi y'ibibi yicwa n'ubugome bwayo.
6Indakemwa zikizwa n'ubutungane bwazo,
nyamara indyarya zigwa mu mutego w'irari ryazo.
7Iyo inkozi y'ibibi ipfuye ibyiringiro byayo birayoyoka,
icyizere yari ifitiye ubukungu na cyo kirayoyoka.
8Intungane irindwa amakuba,
nyamara inkozi y'ibibi iyagwamo.
9Amagambo y'umugome arimbura mugenzi we,
nyamara ubushishozi bw'intungane burazirokora.
10Iyo intungane ziguwe neza umujyi urishima,
inkozi z'ibibi zapfa impundu zikavuga.
11Umugisha w'indakemwa uhesha umujyi ikuzo,
nyamara amagambo y'inkozi y'ibibi arawusenya.
12Usuzugura mugenzi we aba ari umunyabwengebuke,
naho umuntu ushishoza aricecekera.
13Umuntu w'inzimuzi amena amabanga,
naho umwizerwa ayabika ku mutima.
14Iyo nta butegetsi buriho rubanda barahagwa,
ugutsinda kwabo gukeshwa abajyanama benshi.
15Kwishingira uwo utazi bibyara akaga,
ubyirinda agira amahoro.
16Umugore w'umunyamutima arubahwa,
naho abanyamaboko ni bo bishakira ubukungu.
17Ugira impuhwe aba yigirira neza,
naho umunyamwaga yikururira amakuba.
18Ibihembo by'inkozi y'ibibi biyikoza isoni,
nyamara uharanira ubutabera azagororerwa.
19Umuntu uharanira ubutungane azarama,
naho uwiyemeza gukora ibibi azarimbuka.
20Abantu b'umutima mubi ni ikizira ku Uhoraho,
nyamara indakemwa ziramunezeza.
21Nta kabuza abagome bazahanwa,
nyamara intungane zo zizarokoka.
22Uburanga bw'umugore utagira umutima ni impfabusa,
bumeze nk'impeta y'izahabu ku bizuru by'ingurube.
23Intungane zihora ziharanira icyiza,
naho abagizi ba nabi bikururira uburakari bw'Imana.
24Utanga atitangiriye itama arunguka,
nyamara umunyabugugu yikururira ubukene.
25Umunyabuntu azongererwa,
umara abandi inyota azayimarwa.
26Uwimana umusaruro rubanda baramuvuma,
nyamara uwubagurisha bamwifuriza umugisha.
27Uharanira ibyiza ashaka gushimwa,
ushaka ibibi ni byo bimugeraho.
28Uwiringira ubukire azarimbuka,
nyamara intungane zirasangamba.
29Utera impagarara iwe azasarura umuyaga,
umupfapfa azahakwa n'umunyabwenge.
30Ibikorwa by'intungane ni isōko y'ubugingo,
umunyabwenge arangamirwa na rubanda.
31Ku isi intungane ziragororerwa,
bizagendekera bite abagome n'abanyabyaha?
Currently Selected:
Imigani 11: BIRD
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001