YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 10

10
Imigani yerekeye imyifatire y'abantu
1Imigani ya Salomo.
Umwana w'umunyabwenge anezeza ababyeyi,
naho umwana w'umupfayongo abatera agahinda.
2Ubukire bubonetse mu nzira zitaboneye nta cyo bumara,
nyamara ububonetse mu nzira ziboneye bukiza umuntu urupfu.
3Uhoraho ntatuma intungane yicwa n'inzara,
nyamara yamagana umururumba w'abagizi ba nabi.
4Imikorere y'umunebwe iramukenesha,
naho iy'umunyamwete iramukungahaza.
5Uwizigamira mu mpeshyi ni umunyabwenge,
nyamara inkorabusa mu isarura ikoza isoni.
6Intungane zihesha imigisha,
nyamara amagambo y'abagizi ba nabi ahishira ubugome.
7Kwibuka ibikorwa by'intungane bizana imigisha,
nyamara abagome ntibongera kwibukwa.
8Uzi gushyira mu gaciro yemera amabwiriza,
nyamara uvuga amahomvu yikururira kurimbuka.
9Ugenza nk'indakemwa ahorana umutekano,
nyamara ukora nabi azatahurwa.
10Kutabwiza abantu ukuri birababaza,
uvuga amahomvu na we yikururira kurimbuka.
11Amagambo y'intungane ni isōko y'ubugingo,
nyamara amagambo y'umugizi wa nabi ahishe ubugome.
12Inzangano zikurura intonganya,
urukundo rwibagirwa ibicumuro byose.
13Ubwenge buboneka mu magambo y'ushishoza,
nyamara umugongo w'umunyabwengebuke ntusiba inkoni.
14Abanyabwenge bizigamira ubumenyi,
nyamara amagambo y'umupfapfa aramurimbura.
15Umutungo w'umukungu ni wo kigo cye ntamenwa,
nyamara ubukene bw'aboroheje ni rwo rupfu rwabo.
16Igihembo cy'intungane kiyihesha ubugingo,
nyamara inkozi y'ikibi kiyihesha igihano.
17Imyifatire myiza igeza nyirayo ku bugingo,
nyamara uwanga guhanwa arateshuka.
18Uhisha urwango rwe avugana uburyarya,
naho ugenda asebanya ni umupfapfa.
19Uvuga menshi ntabura kugwa mu cyaha,
uzi gufata ururimi rwe ni inyaryenge.
20Amagambo y'intungane ni nk'ifeza inoze,
nyamara imitekerereze y'inkozi y'ibibi nta gaciro igira.
21Amagambo y'intungane agirira akamaro benshi,
naho abapfapfa bicwa no kudashishoza.
22Umugisha w'Uhoraho urakungahaza,
nyamara guhihibikana nta cyo byungura.
23Gukora ibibi bishimisha umunyabwengebuke,
nyamara ubwenge bunezeza umuhanga.
24Icyo inkozi y'ibibi itinya ni cyo ibona,
nyamara icyo intungane zifuje ziragihabwa.
25Inkozi z'ibibi zishiraho nk'izitwawe na serwakira,
nyamara intungane ntinyeganyega bibaho.
26Uko umushari wangiza amenyo,
uko umwotsi wica amaso,
ni na ko umunebwe arakaza abamukoresha.
27Kubaha Uhoraho gutera kurama,
nyamara abagome bo ntibazaramba.
28Icyizere cy'intungane kirazinezeza,
nyamara ibyiringiro by'abagizi ba nabi bizayoyoka.
29Uhoraho ni ubuhungiro bw'intungane,
nyamara arimbura inkozi z'ibibi.
30Intungane ntizizahungabana bibaho,
nyamara inkozi z'ibibi ntizizaramba ku isi.
31Amagambo y'intungane ageza ku bwenge,
nyamara ababeshya bazacecekeshwa.
32Amagambo y'intungane arangwa n'ubugwaneza,
nyamara imvugo y'inkozi y'ibibi yuzuye uburiganya.

Currently Selected:

Imigani 10: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in