YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 5

5
Yezu akiza umuntu w'i Gerasa wahanzweho
(Mt 8.28-34; Lk 8.26-39)
1Yezu afata hakurya y'ikiyaga mu ntara y'Abanyagerasa#mu … Abanyagerasa: reba Mt 8.28 (sob).. 2Yezu akigera imusozi, umuntu aza amusanga aturutse mu irimbi. Uwo muntu yari ahanzweho n'ingabo ya Satani. 3Yiberaga mu irimbi kandi nta muntu n'umwe wari ugishobora kumuboha, haba no kumubohesha iminyururu. 4Akenshi bamubohaga amaguru bakoresheje ibyuma, n'amaboko bakoresheje iminyururu, noneho iminyururu akayituraguritsa, n'ibyuma akabicagagura. Nta muntu wari ukimushobora. 5Ijoro n'amanywa yazereraga mu irimbi no ku misozi, avuza induru kandi yikebesha amabuye.
6Akiri kure abona Yezu, aza yiruka aramupfukamira. 7Maze avuga cyane aranguruye ijwi ati: “Uranshakaho iki, Yezu Mwana w'Imana Isumbabyose? Girira Imana we kunyica urubozo!”
8Ibyo byatewe n'uko Yezu yari ategetse ati: “Ngabo ya Satani, va muri uwo muntu!”
9Yezu abaza uwo muntu ati: “Witwa nde?”
Aramusubiza ati: “Nitwa Giteronyamwinshi, kuko turi benshi cyane.”
10Nuko yinginga Yezu cyane ngo ye kumenesha izo ngabo za Satani mu gihugu.
11Hafi aho ku musozi hari umugana munini w'ingurube#Ingurube: reba Lk 8.32 (sob). zarishaga. 12Izo ngabo za Satani zinginga Yezu ziti: “Tureke twigire muri ziriya ngurube tuziberemo!”
13Arazemerera. Nuko ziva muri uwo muntu zinjira mu ngurube, maze umugana wose ucuncumuka ku gacuri wiroha mu kiyaga. Izo ngurube zose uko zari nk'ibihumbi bibiri zirarohama.
14Abashumba bazo barahunga, iyo nkuru bayikwiza mu mujyi no mu byaro. Abaturage bahita baza kureba ibibaye ibyo ari byo. 15Bageze aho Yezu ari, babona wa muntu wari warahanzweho na cya gitero nyamwinshi cy'ingabo za Satani, basanga yicaye yambaye, yagaruye ubwenge bibatera ubwoba. 16Ababibonye babatekerereza ibyabaye kuri uwo muntu wari warahanzweho, n'ibyabaye kuri za ngurube. 17Baherako binginga Yezu ngo abavire ku musozi.
18Yezu agiye mu bwato, uwari warahanzweho aramwinginga ngo bijyanire. 19Yezu ntiyamwemerera ahubwo aramubwira ati: “Subira imuhira usange bene wanyu, ubatekerereze ibyo Nyagasani yagukoreye byose n'impuhwe yakugiriye.”
20Nuko uwo muntu aragenda, atangira kwamamaza muri ako karere ka Dekapoli ibyo Yezu yamukoreye byose, abantu bose baratangara.
Yezu akiza umugore urwaye, azura n'umwana
(Mt 9.18-26; Lk 8.40-56)
21Hanyuma Yezu ajya mu bwato asubira hakurya. Imbaga nyamwinshi y'abantu yongera guteranira aho ari, ku nkombe y'ikiyaga. 22Haza umuntu witwaga Yayiro, wari umwe mu batware b'urusengero rw'Abayahudi. Abonye Yezu aramupfukamira, 23aramwinginga cyane ati: “Umukobwa wanjye arenda gupfa. Ndakwinginze ngwino umurambikeho ibiganza, kugira ngo akire ye gupfa.”
24Nuko barajyana. Yezu aherekezwa n'abantu benshi bagenda bamubyiganiraho.
25Muri bo hari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n'ibiri. 26Yarababaraga cyane, biturutse no ku baganga benshi yivujeho. Ibintu bimushiraho ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo arushaho kumererwa nabi. 27Yumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, araza aca mu kivunge cy'abantu, amuturuka inyuma akora ku mwitero we 28kuko yibwiraga ati: “Ninkora ku myambaro ye ndakira.”
29Amaraso ahita akama, maze yumva mu mubiri we akize ya ndwara. 30Ako kanya Yezu yiyumvamo ko hari imbaraga zimuvuyemo, arahindukira areba abantu, arababaza ati: “Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?”
31Abigishwa be baramusubiza bati: “Dorere! Abantu barakubyiganiraho nawe ukabaza ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ”
32Yezu abararanganyamo amaso, kugira ngo arebe uwabikoze uwo ari we. 33Wa mugore ashya ubwoba ahinda umushyitsi, kuko yari azi ibimaze kumubaho. Araza amwikubita imbere, amubwiza ukuri kose. 34Yezu ni ko kumubwira ati: “Mwana wanjye, ukwizera kwawe kuragukijije. Genda amahoro kandi ukire icyo cyago!”
35Akivuga atyo haza intumwa zibwira wa mutware w'urusengero ziti: “Ko umukobwa wawe amaze gupfa, uraruhiriza iki umwigisha?”
36Ariko Yezu yirengagiza#yirengagiza: cg yumvise. ibyo bavuze, abwira uwo mutware w'urusengero ati: “Witinya, nyizera gusa!”
37Nuko ntiyagira uwo akundira kujyana na we, uretse Petero, na ba bavandimwe Yakobo na Yohani.
38Bageze mu rugo rw'uwo mutware w'urusengero, Yezu ahasanga urusaku rw'abarira n'abacura imiborogo. 39Yinjiye mu nzu arababaza ati: “Ni iki gitumye musakuza? Murarizwa n'iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.”
40Baramuseka cyane. Yezu ni ko guhēza abantu bose, ajyana n'ababyeyi b'umwana n'abari kumwe na we, bajya aho umwana ari. 41Amufata ukuboko aramubwira ati: “Talita kumi”, ni ukuvuga ngo “Mukobwa, byuka!”
42Ako kanya uwo mukobwa arabyuka atangira kugenda, abantu barumirwa. Yari amaze imyaka cumi n'ibiri avutse. 43Yezu arabihanangiriza ngo be kugira uwo bamenyesha ibibaye, kandi ababwira kugaburira uwo mwana.

Currently Selected:

Mariko 5: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in