YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 6

6
Ab'i Nazareti bahinyura Yezu
(Mt 13.53-58; Lk 4.16-30)
1Yezu ava aho ngaho ajya mu mujyi w'iwabo. Abigishwa be bajyana na we. 2Isabato igeze ajya kwigishiriza mu rusengero. Abenshi bamwumvise baratangara cyane bati: “Mbese biriya byose abikomora he? Ubu bwenge yahawe ni bwenge ki? Ibi bitangaza byo abikora ate? 3Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, akaba n'umuvandimwe wa Yakobo na Yozefu, na Yuda na Simoni? Ese bashiki be bo ntiduturanye?” Ibyo bituma batamwemera.
4Nuko Yezu arababwira ati: “Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu karere k'iwabo no muri bene wabo, n'iwe mu rugo.” 5Ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera, uretse abarwayi bamwe yakijije abarambitseho ibiganza. 6Atangazwa n'uko batamwemeye.
Yezu atuma abigishwa be cumi na babiri
(Mt 10.5-15; Lk 9.1-6)
Yezu azenguruka ako karere kose yigisha, ava ku murenge ajya ku wundi. 7Nuko ahamagara ba bigishwa be cumi na babiri, atangira kubatuma babiri babiri, abaha ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani. 8Arabihanangiriza ati: “Ntimugire icyo mujyana, yaba impamba cyangwa umufuka, cyangwa amafaranga mutwara mu mikandara yanyu, keretse inkoni yonyine. 9Mwambare inkweto, mwambare n'ikanzu imwe ntimujyane iya kabiri. 10Urugo muzabonamo icumbi, muzarugumemo kugeza igihe muzahavira. 11Ahantu hose batazabakira ntibabatege amatwi, muzaveyo muhunguye umukungugu#umukungugu: reba Mt 10.14 (sob). wo mu birenge byanyu, kugira ngo bibabere icyemezo cy'icyaha cyabo.”
12Nuko baragenda bajya kubwira abantu ko bagomba kwihana. 13Bamenesha ingabo nyinshi za Satani zari mu bantu, basīga abarwayi benshi amavuta#amavuta: reba Yak 5.14. barabakiza.
Urupfu rwa Yohani Mubatiza
(Mt 14.1-12; Lk 9.7-9)
14Umwami Herodi yumva ibya Yezu, kandi koko izina rye ryari rimaze kwamamara hose. Bamwe baravugaga bati: “Ni Yohani Mubatiza wazutse! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.”
15Abandi bakavuga bati: “Ni Eliya.”
Naho abandi bati: “Ni umuhanuzi kimwe n'abahanuzi ba kera.”
16Herodi na we abyumvise aravuga ati: “Ni Yohani! Namuciye igihanga none yazutse!”
17Koko kandi Herodi yari yaratumye abantu gufata Yohani, baramuboha bamushyira muri gereza, impamvu yaturutse kuri Herodiya umugore w'umuvandimwe we Filipo#Filipo: na Herodi Antipa bari bene Herodi Mukuru, ariko ntibari bahuje nyina.. Uwo mugore Herodi yari yaramutunze. 18Ni cyo cyatumaga Yohani abwira Herodi ati: “Ntibyemewe ko utunga umugore w'umuvandimwe wawe.” 19Kubera iyo mpamvu Herodiya arwara Yohani inzika, agashaka uko yamwicisha nyamara ntabishobore. 20Herodi yatinyaga Yohani akajya amurengera, kuko yari azi ko ari intungane akaba n'umuziranenge. Yakundaga kumwumva nubwo yamubwiraga ibimubangamiye.
21Nuko Herodi atumira abatware be n'abakuru b'abasirikari n'abanyacyubahiro bo muri Galileya, mu munsi mukuru wo kwibuka ivuka rye. Noneho Herodiya abona ko ari cyo gihe cyo kwihimūra. 22Umukobwa we araza arabyina, binyura Herodi n'abatumirwa be. Umwami Herodi ni ko kubwira uwo mukobwa ati: “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.”
23Ndetse aramurahira ati: “Icyo unsaba cyose ndakiguha, naho cyaba ari kimwe cya kabiri cy'igihugu cyanjye.”
24Nuko uwo mukobwa arasohoka, abaza nyina ati: “Nsabe iki?”
Undi ati: “Saba igihanga cya Yohani Mubatiza.”
25Ako kanya uwo mukobwa ariruka asanga umwami ati: “Ndashaka ko mumpa igihanga cya Yohani Mubatiza, mukakimpa nonaha ku mbehe.”
26Umwami agira agahinda kenshi, nyamara kubera ko yari yabirahiriye imbere y'abatumirwa be yanga kukimwima. 27Ako kanya yohereza umusirikari, amutegeka kuzana igihanga cya Yohani. Uwo musirikari ajya muri gereza, aca Yohani igihanga 28akizana ku mbehe. Agiha uwo mukobwa, na we agishyikiriza nyina. 29Abigishwa ba Yohani bumvise ibyabaye, baraza bajyana umurambo we bawushyingura mu mva.
Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bitanu
(Mt 14.13-21; Lk 9.10-17; Yh 6.1-14)
30Nuko Intumwa za Yezu zigaruka aho ari, zimutekerereza ibyo zakoze n'ibyo zigishije byose. 31Arazibwira ati: “Nimuze tujye kwiherera ahantu hadatuwe muruhuke ho gato”, kuko abantu bari benshi cyane ari urujya n'uruza, bigatuma batabona n'uko bafungura.
32Nuko bajya mu bwato bajya kwiherera ahantu hadatuwe. 33Benshi mu bababonye bagenda barabamenya. Nuko bava mu mijyi yaho yose, bariruka banyura iy'ubutaka, babatanga kuhagera.
34Yezu ageze imusozi abona iyo mbaga y'abantu abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk'intama zitagira umushumba. Nuko atangira kubigisha byinshi. 35Umunsi ukuze abigishwa be baramwegera, baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije. 36Sezerera aba bantu bajye mu mihana no mu nsisiro za bugufi, bihahire ibyo barya.” 37Yezu arabasubiza ati: “Ahubwo mube ari mwe mubafungurira.”
Baramubaza bati: “Mbese uragira ngo dutange ay'igihembo cy'imibyizi magana abiri, tubagurire imigati yo kurya?”
38Na we arababaza ati: “Mufite imigati ingahe? Nimujye kureba.”
Bamaze kubimenya baramubwira bati: “Hari itanu n'amafi abiri.”
39Nuko abategeka kwicaza abantu mu byatsi bitoshye, biremyemo amatsinda. 40Bicara mu matsinda, rimwe ijana, irindi mirongo itanu, bityo bityo. 41Afata iyo migati itanu n'amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana. Nuko amanyura iyo migati, ayiha abigishwa be, na bo bayikwiza abantu. N'amafi abiri ayagabanya abantu bose. 42Nuko bose bararya barahaga. 43Bateranya utumanyu tw'imigati n'utw'amafi twasigaye, twose twuzura inkangara cumi n'ebyiri. 44Mu bariye, abagabo bonyine bari ibihumbi bitanu.
Yezu agenda ku mazi
(Mt 14.22-33; Yh 6.15-21)
45Bikirangira Yezu ategeka abigishwa be kujya mu bwato, kugira ngo bamubanzirize kugera hakurya i Betsayida, mu gihe agisezerera iyo mbaga y'abantu. 46Amaze kubasezerera azamuka umusozi ajya gusenga. 47Bumaze kwira ubwato bwari bugeze mu kiyaga hagati, naho Yezu yasigaye imusozi wenyine. 48Abonye ko bagashya bibaruhije kuko umuyaga wabaturukaga imbere, bujya gucya Yezu aza abagana agenda ku mazi, asa n'ushaka kubanyuraho. 49Bamubonye agenda ku mazi bakeka ko ari umuzimu bavuza induru, 50kuko bose bamubonye bagakuka umutima cyane. Ako kanya Yezu arababwira ati: “Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba!”
51Abasanga mu bwato umuyaga urahosha, abigishwa be barumirwa. 52N'igihe yatuburaga imigati ntibari basobanukiwe icyo bivuga, kuko imitima yabo yari ihumye.
Yezu akiza abarwayi mu ntara ya Genezareti
(Mt 14.34-36)
53Bamaze gufata hakurya mu ntara ya Genezareti, bazirika ubwato. 54Bakibuvamo abantu babona Yezu baramumenya. 55Bagenda bihuta bakwiza inkuru muri ako karere kose. Abantu bumvise aho Yezu ari, bahita baheka abarwayi babo barabamushyīra. 56Byongeye kandi aho yahingukaga hose, ari mu byaro, ari mu mijyi, ari no mu misozi bashyiraga abarwayi ahagaragara, bakamwinginga ngo byibura bakore ku ncunda#ku ncunda: reba Mt 9.20 (sob). z'umwitero we, abazikozeho bose bagakira.

Currently Selected:

Mariko 6: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in