1
Mariko 5:34
Bibiliya Ijambo ry'imana D
Yezu ni ko kumubwira ati: “Mwana wanjye, ukwizera kwawe kuragukijije. Genda amahoro kandi ukire icyo cyago!”
Compare
Explore Mariko 5:34
2
Mariko 5:25-26
Muri bo hari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n'ibiri. Yarababaraga cyane, biturutse no ku baganga benshi yivujeho. Ibintu bimushiraho ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo arushaho kumererwa nabi.
Explore Mariko 5:25-26
3
Mariko 5:29
Amaraso ahita akama, maze yumva mu mubiri we akize ya ndwara.
Explore Mariko 5:29
4
Mariko 5:41
Amufata ukuboko aramubwira ati: “Talita kumi”, ni ukuvuga ngo “Mukobwa, byuka!”
Explore Mariko 5:41
5
Mariko 5:35-36
Akivuga atyo haza intumwa zibwira wa mutware w'urusengero ziti: “Ko umukobwa wawe amaze gupfa, uraruhiriza iki umwigisha?” Ariko Yezu yirengagiza ibyo bavuze, abwira uwo mutware w'urusengero ati: “Witinya, nyizera gusa!”
Explore Mariko 5:35-36
6
Mariko 5:8-9
Ibyo byatewe n'uko Yezu yari ategetse ati: “Ngabo ya Satani, va muri uwo muntu!” Yezu abaza uwo muntu ati: “Witwa nde?” Aramusubiza ati: “Nitwa Giteronyamwinshi, kuko turi benshi cyane.”
Explore Mariko 5:8-9
Home
Bible
Plans
Videos