2 Amateka 27
27
Ingoma ya Yotamu
(2 Bami 15.32-38)
1Yotamu yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki. 2Yotamu akora ibinogeye Uhoraho nka se Uziya. Icyakora we ntiyigeze yinjira mu Ngoro y'Uhoraho, ariko abantu bakomeza gukora nabi. 3Yotamu ni na we wubakishije irembo ryo mu majyaruguru y'Ingoro y'Uhoraho, asana n'ahantu henshi ku rukuta rwa Ofeli. 4Yubatse kandi imijyi mu misozi y'u Buyuda, yubaka n'ibigo ntamenwa n'iminara mu mashyamba.
5Yarwanye intambara n'umwami w'Abamoni aramutsinda. Uwo mwaka Abamoni bamuhaye amakoro agizwe na toni eshatu z'ifeza, na toni ibihumbi bitatu by'ingano za nkungu, na toni ibihumbi bitatu by'ingano za bushoki, no mu myaka ibiri ikurikiyeho babigenza batyo. 6Yotamu arakomera cyane, kuko yari yarakoze ibinogeye Uhoraho Imana ye.
7Ibindi bikorwa n'ibigwi bya Yotamu n'intambara yarwanye, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli n'ab'u Buyuda”. 8Yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. 9Hanyuma Yotamu yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Ahazi amusimbura ku ngoma.
Currently Selected:
2 Amateka 27: BIRD
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001