YouVersion Logo
Search Icon

2 Amateka 26

26
Ingoma ya Uziya
(2 Bami 14.21-22; 15.1-3)
1Abaturage b'u Buyuda bimika Uziya wari ufite imyaka cumi n'itandatu, asimbura se Amasiya ku ngoma. 2Amasiya amaze gupfa, Uziya yagaruje umujyi: wa Elati arawusana. 3Uziya yabaye umwami afite imyaka cumi n'itandatu, amara imyaka mirongo itanu n'ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliya w'i Yeruzalemu. 4Uziya akora ibinogeye Uhoraho nka se Amasiya. 5Yagerageje kuyoboka Imana mu gihe cyose cy'imibereho ya Zekariya, wamwigishaga kubaha Imana. Nuko Uhoraho amuha umugisha.
6Uziya arwanya Abafilisiti maze asenya inkuta z'i Gati n'iz'i Yabune n'iza Ashidodi, yubaka imijyi mu karere ka Ashidodi no mu Bufilisiti. 7Imana iramutabara atsinda Abafilisiti, n'Abarabu batuye i Guru-Bāli n'Abamewuni#Abamewuni: reba 20.1 (sob).. 8Abamoni bazanira Uziya amakoro kuko yari akomeye cyane, maze aba ikirangirire hose kugeza no ku mipaka ya Misiri. 9Hanyuma Uziya yubaka iminara i Yeruzalemu no ku Irembo ry'Inguni, no ku Irembo ry'ikibaya no ku nguni y'urukuta maze arayikomeza. 10Yubaka kandi indi minara mu butayu, acukurisha amariba menshi kuko yari atunze cyane, yari afite n'abahinzi mu misozi no mu bibaya. Yari afite kandi abakozi bo mu mizabibu yo ku dusozi n'iyo mu turere turumbuka, kubera ko yakundaga ubuhinzi.
11Uziya yari afite ingabo ziteguye kujya ku rugamba, zigabanyijemo amatsinda ukurikije umubare w'ingabo zabaruwe n'umwanditsi Yeyiyeli n'umukozi Māseya. Zari ziyobowe na Hananiya, umwe mu bagaba b'ingabo z'umwami. 12Umubare wose w'abakuru b'imiryango y'abo bagabo b'intwari, wari ibihumbi bibiri na magana atandatu. 13Bayoboraga umutwe w'ingabo ugizwe n'abantu ibihumbi magana atatu na birindwi na magana atanu, bari bafite ingufu kandi bari bagenewe kurinda umwami abanzi. 14Buri gihe uko bajyaga ku rugamba Uziya yabahaga ingabo n'amacumu, n'ingofero n'imyambaro y'ibyuma, n'imiheto n'amabuye y'imihumetso. 15Abakozi be b'abahanga b'i Yeruzalemu, bamukoreye imashini zo gushyira hejuru y'iminara no hejuru y'inguni, zigenewe kohereza imyambi n'amabuye manini. Uziya afashijwe n'Imana aba ikirangirire, agenda arushaho gukomera aba icyamamare.
Uziya ahanwa kubera ubwirasi bwe
16Uziya amaze gukomera yishyira hejuru, bimutera kuyoba maze agomera Uhoraho Imana ye. Ndetse yinjira mu Ngoro y'Uhoraho agiye koserezayo imibavu. 17Umukuru w'abatambyi Azariya amukurikirayo, ari kumwe n'abandi batambyi b'Uhoraho mirongo inani b'intwari. 18Bahagarara imbere y'Umwami Uziya baramubwira bati: “Ntabwo ari wowe Uziya ugomba kosereza Uhoraho imibavu, ahubwo ni abatambyi bakomoka kuri Aroni, bo beguriwe uwo murimo wo kosa imibavu. Sohoka mu Cyumba kizira inenge kuko wayobye! Icyo wakoze ntikiguhesha ikuzo ku Uhoraho Imana.” 19Uziya wari ugifite icyotezo mu ntoki arakarira abatambyi, maze indwara zanduza zihita zisesa mu ruhanga akiri imbere y'abatambyi, mu Ngoro y'Uhoraho hafi y'aho bosezereza imibavu. 20Umutambyi mukuru Azariya n'abandi batambyi bamurebye, babona indwara z'uruhu zanduza zamufashe mu ruhanga. Ako kanya baramusohora, na we yihutira gusohoka kuko Uhoraho yari yamuhannye.
Iherezo ry'ingoma ya Uziya
(2 Bami 15.5-7)
21Umwami Uziya akomeza kurwara indwara z'uruhu zanduza, ahabwa akato kuva icyo gihe kugeza igihe apfiriye, aba ukwe adashobora gusubira mu Ngoro y'Uhoraho. Umuhungu we Yotamu wari umuyobozi w'imirimo y'ibwami, ayobora abatuye igihugu.
22Ibindi bikorwa bya Uziya, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe n'umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi. 23Uziya amaze gupfa bamushyingura hafi ya ba sekuruza iruhande rw'imva z'abami, kuko yari arwaye indwara z'uruhu zanduza. Umuhungu we Yotamu amusimbura ku ngoma.

Currently Selected:

2 Amateka 26: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in