YouVersion Logo
Search Icon

2 Amateka 25

25
Ingoma ya Amasiya
(2 Bami 14.1-7)
1Amasiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka makumyabiri n'icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yehoyadini w'i Yeruzalemu. 2Amasiya yakoze ibinogeye Uhoraho, ariko ntiyabikoze abikuye ku mutima. 3Amaze gukomeza ubutegetsi bwe, yica abasirikare be bari barishe se, Umwami Yowasi. 4Icyakora ntiyica abahungu babo kuko yakurikije ibyanditswe mu gitabo cy'Amategeko ya Musa, aho Uhoraho yategetse ngo “Ababyeyi ntibakicwe baryozwa ibyaha by'abana babo, kandi n'abana ntibakicwe baryozwa ibyaha by'ababyeyi, ahubwo buri muntu azazira icyaha cye bwite.”
Intambara ya Edomu
5Amasiya akoranya Abayuda akurikije imiryango yabo, ashyiraho abakuru b'ingabo batwara amagana, n'abatwara ibihumbi bo mu Buyuda no mu ntara y'u Bubenyamini hose. Hanyuma abarura abasore bose bagejeje ku myaka makumyabiri n'abayirengeje, abona ibihumbi magana atatu bashobora kujya ku rugamba, bazi kurwanisha inkota n'amacumu. 6Atanga toni eshatu z'ifeza, maze agurira abagabo b'intwari ibihumbi ijana b'Abisiraheli. 7Ariko umuhanuzi aza kubwira Amasiya ati: “Nyagasani! Ntujyane n'ingabo z'Abisiraheli kuko Uhoraho atari kumwe n'Abisiraheli, bariya bene Efurayimu bose! 8Koko rero uramutse uzizanye wibwira ko wagira imbaraga ku rugamba, Imana yatuma abanzi bawe bagutsinda, kuko Imana ari yo yatuma utsinda cyangwa utsindwa.”
9Amasiya abaza uwo muhanuzi ati: “None nabigenza nte, ko nahaye ingabo z'Abisiraheli toni eshatu z'ifeza?”
Umuhanuzi aramusubiza ati: “Uhoraho afite icyo azaguha kiruta ibyo.” 10Nuko Amasiya asezerera ingabo z'Abefurayimu basubira iwabo bafite umujinya mwinshi, bagenda barakariye Abayuda.
11Amasiya amaze gukomera bihagije atabarana n'ingabo ze mu kibaya cy'Umunyu, bahatsinda ingabo ibihumbi icumi z'Abedomu. 12Abayuda bafata abantu ibihumbi icumi babajyana hejuru y'urutare barabahanantura, bose baravunagurika. 13Icyakora za ngabo z'Abisiraheli Amasiya yari yirukanye kugira ngo zidatabarana na we, zitera imijyi y'u Buyuda zirayigabiza kuva i Samariya kugeza i Betihoroni. Zihatsinda abantu ibihumbi bitatu, zinyaga iminyago myinshi.
Amasiya atsindwa na Yehowasi umwami wa Isiraheli
(2 Bami 14.8-14)
14Amasiya ahindukiye amaze gutsinda Abedomu, azana ibigirwamana by'Abanyaseyiri#Abanyaseyiri: ni bamwe mu Bedomu bari batuye mu misozi ya Seyiri. maze abigira ibye, arabisenga abyosereza n'imibavu. 15Nuko Uhoraho aramurakarira cyane, amwoherereza umuhanuzi kugira ngo amubaze ati: “Kuki wemera gusenga ibigirwamana bya bariya bantu bitashoboye kubakuvana mu nzara?”
16Akivuga ibyo Amasiya aramubaza ati: “Ese wahawe uburenganzira bwo kugira inama umwami? Ceceka! Urashaka se gukubitwa?”
Umuhanuzi araceceka ariko abanje kumubwira ati: “Nzi ko Imana ishaka kukurimbura, kuko utumviye inama zanjye.”
Abisiraheli baterwa
17Umwami w'u Buyuda Amasiya amaze kugisha inama, atuma ku mwami wa Isiraheli Yehowasi mwene Yehowahazi umuhungu wa Yehu ati: “Ngwino turwane imbonankubone!”
18Yehowasi umwami wa Isiraheli atuma kuri Amasiya umwami w'u Buyuda ati: “Igihe kimwe, igitovu cyo ku bisi bya Libani cyatumye ku giti cya sederi cy'aho muri Libani kiti ‘Ndagusaba umugeni w'umuhungu wanjye.’ Bukeye inyamaswa inyura kuri icyo gitovu irakiribata. 19None wowe uravuga ko watsinze Abedomu, uriyumvamo ikuzo. Tuza ugume iwawe! Kuki wikururira intambara kandi izaguhitana hamwe n'igihugu cy'u Buyuda?”
20Nyamara Amasiya ntiyita kuri uwo muburo, kuko ibyo byari biturutse ku Mana yashakaga kumugabiza Yehowasi, kubera ko bayobotse imana z'Abedomu. 21Yehowasi umwami wa Isiraheli arazamuka arwana na Amasiya umwami w'u Buyuda, bahanganira i Betishemeshi mu Buyuda. 22Ingabo z'u Buyuda zitsindwa n'Abisiraheli maze zirahunga, buri wese ajya iwe. 23Yehowasi umwami wa Isiraheli afatira mpiri i Betishemeshi Amasiya mwene Yowasi, umuhungu wa Ahaziya#Ahaziya: reba 2 Amateka 21.27 (sob). umwami w'u Buyuda. Yehowasi amujyana i Yeruzalemu, kandi asenya igice cy'urukuta rw'umujyi: kuva ku irembo rya Efurayimu kugeza ku ry'Inguni, hajya kureshya na metero magana abiri. 24Nuko asahura izahabu n'ifeza n'ibikoresho byose byari mu Ngoro y'Imana birinzwe na Obededomu, asahura n'ibyari mu bubiko bw'ingoro ya cyami, maze atwara iminyago y'abantu ho ingwate asubira i Samariya.
Iherezo ry'ingoma ya Amasiya
(2 Bami 14.15-20)
25Amasiya mwene Yowasi umwami w'u Buyuda, abaho imyaka cumi n'itanu nyuma y'urupfu rwa Yehowasi mwene Yehowahazi umwami wa Isiraheli. 26Ibindi bikorwa bya Amasiya, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda n'aba Isiraheli”. 27Kuva aho Amasiya arekeye gukurikira Uhoraho, abaturage b'i Yeruzalemu baramugambaniye maze ahungira i Lakishi, bamukurikiranayo bamwicirayo. 28Umurambo we bawuzana uhetswe n'ifarasi, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi.

Currently Selected:

2 Amateka 25: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in