YouVersion Logo
Search Icon

2 Amateka 24

24
Ubutegetsi bwa Yowasi
(2 Bami 12.1-17)
1Yowasi yabaye umwami afite imyaka irindwi, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Sibiya w'i Bērisheba. 2Yowasi yakoze ibinogeye Uhoraho mu gihe cyose Yehoyada yari akiriho. 3Yehoyada ashakira Yowasi abagore babiri, babyarana abahungu n'abakobwa. 4Hanyuma Yowasi agira igitekerezo cyo gusana Ingoro y'Uhoraho. 5Akoranya abatambyi n'Abalevi arababwira ati: “Mugende mujye mu mijyi y'u Buyuda, mwake Abisiraheli bose ifeza zo gusanisha buri mwaka Ingoro y'Imana yanyu, kandi mwihutire kubikora!” Ariko Abalevi ntibihutira kujyayo. 6Nuko umwami atumiza Yehoyada Umutambyi mukuru aramubaza ati: “Kuki utategetse Abalevi ngo bajye mu Buyuda n'i Yeruzalemu, kuzana amakoro y'Ingoro y'Uhoraho nk'uko Musa umugaragu we yategetse Abisiraheli bose? 7Koko rero abahungu ba wa mugore Ataliya wigize icyigomeke bahumanije Ingoro y'Imana, bakoresha n'ibikoresho byeguriwe Ingoro y'Uhoraho basenga Bāli.”
8Nuko umwami ategeka ko bakora isanduku, bakayishyira hanze ku muryango w'Ingoro y'Uhoraho. 9Batangaza muri Yeruzalemu no mu Buyuda bwose ko bagomba kuzanira Uhoraho amakoro#amakoro: reba Kuv 30.11-16; 38.25-26., Musa umugaragu w'Imana yategetse Abisiraheli igihe yari mu butayu.
10Rubanda rwose n'abategetsi bose batanga ifeza bafite umutima mwiza, barazizana bazishyira mu isanduku kugeza igihe yuzuriye. 11Igihe cyarageraga Abalevi bakajyana isanduku ku mugenzuzi w'ibwami wari ubishinzwe. Iyo basangaga yuzuye, umunyamabanga w'umwami n'abahagarariye Umutambyi mukuru barayajyanaga bagakuramo ifeza, isanduku bakayisubiza mu mwanya wayo. Babigenzaga batyo buri munsi bakakira ifeza nyinshi. 12Nuko umwami na Yehoyada baziha abayobozi b'imirimo, maze bariha abakozi baconga amabuye n'ababaji kimwe n'abacuzi b'ibyuma n'umuringa, kugira ngo basane Ingoro y'Uhoraho. 13Abakozi bakorana umwete umurimo barawutunganya, basana Ingoro y'Imana bayisubiza uko yari iri barayikomeza. 14Barangije bazanira umwami na Yehoyada ifeza basaguye, maze bazikoreshamo ibikoresho by'Ingoro y'Uhoraho, ari byo bikoresho byo mu Ngoro n'ibikoreshwa mu gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro: ibikombe n'ibindi bikozwe mu izahabu n'ifeza. Nuko mu gihe cyose umutambyi Yehoyada yari akiriho, bakomeza gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro mu Ngoro y'Uhoraho.
Yowasi agomera Imana
15Yehoyada arasaza cyane, apfa afite imyaka ijana na mirongo itatu. 16Bamushyingura mu Murwa wa Dawidi mu irimbi ry'abami, kuko yari yagiriye neza Abisiraheli, yubaha Imana n'Ingoro yayo. 17Yehoyada amaze gupfa, abatware b'Abayuda baza gushengerera umwami na we arabumva. 18Nuko bazinukwa Ingoro y'Uhoraho Imana ya ba sekuruza, maze basenga ikigirwamanakazi Ashera n'ibindi bigirwamana. Icyo cyaha gituma Imana irakarira abatuye u Buyuda na Yeruzalemu. 19Uhoraho aboherereza abahanuzi agira ngo bamugarukire, ariko ntihagira n'umwe ubumva. 20Nuko Mwuka w'Imana aza ku mutambyi Zakariya mwene Yehoyada, ahagarara imbere ya rubanda aravuga ati: “Uhoraho Imana arababaza impamvu mudakurikiza amabwiriza ye. Ntimuzagira amahoro kubera ko mwimūye Uhoraho, na we yarabazinustwe.” 21Nyamara bagambanira Zakariya, umwami ategeka ko bamutera amabuye bakamwicira mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho. 22Umwami Yowasi yiyibagiza ineza Yehoyada yamugiriye, maze yica umwana we. Zakariya agiye gupfa aravuga ati: “Uhoraho narebe ibyo ukoze maze azabikuryoze.”
Iherezo ry'ingoma ya Yowasi
23Umwaka urangiye Abanyasiriya batera Yowasi, basesekara i Yeruzalemu no mu Buyuda batsemba abayobozi bose, maze iminyago bayoherereza umwami wabo i Damasi. 24Nyamara icyo gitero cy'Abanyasiriya cyari kigizwe n'ingabo nkeya, maze Uhoraho azigabiza ingabo z'Abayuda nyinshi cyane, kubera ko bari barasuzuguye Uhoraho Imana ya ba sekuruza. Icyo ni cyo gihano Yowasi yahawe. 25Ingabo z'Abanyasiriya zisiga Yowasi yakomeretse bikomeye. Nuko babiri mu bagaragu be baramugambanira kubera ko yishe umwana w'umutambyi Yehoyada, maze bamwicira ku buriri bwe. Birangiye bamushyingura mu Murwa wa Dawidi, ariko ntibamuhamba mu mva z'abami. 26Abamugambaniye ni Zabadi mwene Shimeyati w'Umwamonikazi, na Yehozabadi mwene Shimiriti w'Umumowabukazi.
27Ibyerekeye abahungu be n'ibyo bamuhanuriye byose, n'ibireba isanwa ry'Ingoro y'Imana, byose byanditswe mu bisobanuro by'igitabo cyitwa icy'abami. Umuhungu we Amasiya amusimbura ku ngoma.

Currently Selected:

2 Amateka 24: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in