2 Amateka 28
28
Ingoma ya Ahazi
(2 Bami 16.1-6)
1Ahazi yabaye umwami afite imyaka makumyabiri, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Ahazi yakoze ibitanogeye Uhoraho, ntiyagenza nka sekuruza Dawidi. 2Ahubwo yagenjeje nk'abami ba Isiraheli, ndetse acurisha amashusho ya Bāli mu muringa kugira ngo ayaramye. 3Ahazi yosereza imibavu mu kabande ka Hinomu, ageza n'aho atamba abana be, akurikije imihango ihumanye yakorwaga n'amoko Uhoraho yirukanye mu gihugu akayisimbuza Abisiraheli. 4Nuko atamba ibitambo, yosereza n'imibavu ahasengerwaga no ku mpinga z'imisozi, no munsi y'ibiti byose bitoshye.
Intambara hagati ya Siriya n'u Buyuda
5Nuko Uhoraho Imana atererana Ahazi maze umwami wa Siriya aramutsinda, yigarurira Abayuda benshi cyane abajyana ho iminyago i Damasi. Uhoraho arongera amuteza Peka mwene Remaliya umwami wa Isiraheli, na we aramutsinda bikabije. 6Mu munsi umwe Peka yica Abayuda b'intwari ibihumbi ijana na makumyabiri, kubera ko bari barasuzuguye Uhoraho Imana ya ba sekuruza. 7Igihangange Zikiri wo mu Befurayimu yica Māseya umuhungu w'umwami, na Azirikamu umukuru w'ingoro y'umwami, na Elikana wari wungirije umwami. 8Abisiraheli batwara ho iminyago Abayuda ibihumbi magana abiri, barimo abagore n'abana b'abahungu n'abakobwa, banyaga n'ibintu byinshi babijyana i Samariya.
Umuhanuzi Obedi
9Umuhanuzi w'Uhoraho witwaga Odedi arahatunguka, aza gusanganira ingabo zigeze i Samariya arazibwira ati: “Uhoraho Imana ya ba sokuruza yarakariye Abayuda irababagabiza, mubicana umujinya ukabije ku buryo byageze no mu ijuru. 10None abo Bayuda n'abatuye i Yeruzalemu murashaka kubagira inkoreragahato! Ese mwebwe nta gicumuro mufite ku Uhoraho Imana yanyu? 11Nimunyumve murekure abo bene wanyu mwazanye ho iminyago, kuko namwe Uhoraho yabarakariye.”
12Nuko bamwe mu bayobozi b'Abefurayimu ari bo Azariya mwene Yehohanani, na Berekiya mwene Meshilemoti, na Yehizikiya mwene Shalumu, na Amasa mwene Hadulayi, bamagana abari bavuye ku rugamba 13barababwira bati: “Ntimugeze izo mfungwa hano kuko twaba ducumuye ku Uhoraho. Mbese murashaka kongera ibyaha n'ibicumuro byacu bisanzwe ari byinshi, ku buryo uburakari bw'Imana bwagurumaniye Isiraheli?” 14Nuko za ngabo zisiga imfungwa n'iminyago imbere y'abakuru b'ingabo n'ikoraniro ryose. 15Abantu bahamagawe mu mazina bategekwa kwita kuri izo mfungwa, bazanira imyenda y'imicuzo n'inkweto abari bambaye ubusa barabambika, babaha ibyokurya n'ibyokunywa, babomora inguma, abadashobora kugenda babashyira ku ndogobe babageza kwa bene wabo i Yeriko, umujyi: w'imikindo. Hanyuma basubira i Samariya.
Ahazi asaba inkunga y'Abanyasiriya
(2 Bami 16.7-20)
16Muri iyo minsi, Umwami Ahazi asaba inkunga umwami wa Siriya. 17Ubwo kandi Abedomu bari bateye Abayuda babajyana ho iminyago. 18Abafilisiti na bo bari bateye imijyi y'i Kefila n'iyo mu majyepfo y'u Buyuda. Bari bafashe umujyi: wa Betishemeshi n'uwa Ayaloni, n'uwa Gederoti n'uwa Soko n'insisiro zawo, n'uwa Timuna n'insisiro zawo, n'uwa Gimuzo n'insisiro zawo maze barahatura. 19Koko rero Uhoraho yakojeje isoni u Buyuda kubera Umwami Ahazi, woshyaga Abayuda ngo bagomere Uhoraho kandi na we ubwe agacumura bikabije.
20Tigilati-Pilineseri umwami wa Ashūru, aho gutabara Ahazi azanwa no kumurwanya. 21Nuko Ahazi afata ku bintu byo mu Ngoro y'Uhoraho no ku byo mu ngoro ye bwite, no ku byo mu ngoro z'ibyegera bye abiha umwami wa Ashūru, ariko byose ntibyagira icyo bimumarira.
Ibyaha bya Ahazi
22Umwami Ahazi amaze gushoberwa arushaho kugomera Uhoraho. 23Atura ibitambo imana z'i Damasi zari zaramutsinze avuga ati: “Ubwo imana z'abami bo muri Siriya zibafasha gutsinda, nanjye nzituye ibitambo kugira ngo zizandwanirire.” Nyamara ibyo byamukururiye kurimbuka we n'abantu be.
24Ahazi akoranya ibikoresho byo mu Ngoro y'Imana byose arabimenagura, akinga imiryango y'Ingoro y'Uhoraho, maze yiyubakishiriza intambiro muri Yeruzalemu yose. 25Muri buri mujyi: w'u Buyuda ahubaka ahasengerwa kugira ngo yosereze imibavu izindi mana, bityo arakaza Uhoraho Imana ya ba sekuruza.
26Ibindi bikorwa n'ibigwi bya Ahazi, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda n'aba Isiraheli.”
27Nuko Ahazi arapfa ashyingurwa mu Murwa wa Dawidi, ariko ntiyashyingurwa mu mva z'abami ba Isiraheli. Umuhungu we Hezekiya amusimbura ku ngoma.
Currently Selected:
2 Amateka 28: BIRD
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001