2 Amateka 21
21
1Yozafati arapfa bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi, umuhungu we Yoramu amusimbura ku ngoma.
Ingoma ya Yoramu
(2 Bami 8.16-24)
2Yoramu yari afite abavandimwe ari bo bahungu ba Yozafati umwami wa Isiraheli#Isiraheli: akenshi muri iyi mitwe, umwanditsi akunda kwandika Isiraheli n'Abisiraheli, aho kuvuga u Buyuda n'Abayuda., abo ni Azariya na Yehiyeli, na Zakariya na Azariya, na Mikayeli na Shefatiya. 3Se yari yabahaye impano nyinshi z'ifeza n'izahabu n'ibindi by'agaciro, n'imijyi ntamenwa yo mu Buyuda, ariko Yoramu ni we yahisemo kumusimbura kubera ko ari we mfura ye. 4Nuko Yoramu asimbura se ku ngoma, amaze gukomera yicisha inkota abavandimwe be bose ndetse n'ibindi bikomangoma byo mu Bisiraheli.
5Yoramu yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n'ibiri, amara imyaka umunani ari ku ngoma i Yeruzalemu. 6Yitwara nabi nk'abami ba Isiraheli, akurikiza n'imigenzereze y'inzu y'umuryango wa Ahabu kuko yari umukwe we, akora ibitanogeye Uhoraho. 7Nyamara Uhoraho ntiyashatse gutsembaho umuryango wa Dawidi, kuko yari yaramusezeranyije ko we n'abazamukomokaho bazasimburana ku ngoma iteka.
8Yoramu ari ku ngoma, Abedomu bigometse ku butegetsi bwe bishyiriraho uwabo mwami. 9Yoramu ashyira nzira aherekejwe n'abatware b'ingabo ze n'amagare ye yose y'intambara, ariko Abedomu barabagota. Nuko nijoro, umwami n'abatwaye amagare y'intambara baca icyuho baracika. 10Kuva icyo gihe Abedomu bakomeje kugomera Abayuda. Abatuye umujyi: wa Libuna na bo bagomera Yoramu, kuko yari yararetse kumvira Uhoraho Imana ya ba sekuruza. 11Ubwe yari yarubakishije ahasengerwa ibigirwamana ku misozi y'u Buyuda, bityo atuma abantu b'i Yeruzalemu no mu Buyuda bagomera Imana.
12Urwandiko ruturutse ku muhanuzi Eliya rugera kuri Yoramu ruvuga ruti: “Uhoraho Imana ya sokuruza Dawidi aravuze ati: ‘Ntiwakurikije imigenzereze ya Yozafati n'iya sokuru Asa, bakubanjirije ku ngoma mu Buyuda. 13Ahubwo urakurikiza imigenzereze y'abami ba Isiraheli, utoza Abayuda n'abatuye i Yeruzalemu gusenga ibigirwamana nk'uko umuryango wa Ahabu wabigenje. Wicishije n'abavandimwe bawe nubwo bakurushaga ubutungane. 14Kubera ibyo, Uhoraho agiye guteza ibyago bikomeye urugo rwawe, n'abana bawe n'abagore bawe, n'ibyo utunze byose. 15Nawe ubwawe ugiye kurwara indwara zikomeye, imwe izagufate mu mara igende ikura kugeza ubwo uzana amagara.’ ”
16Nuko Uhoraho ateza Yoramu Abafilisiti n'Abarabu, baturanye n'Abanyakushi. 17Batera u Buyuda basahura ibintu byose byari biri mu ngoro ya cyami, banyaga n'abana n'abagore ba Yoramu, ntibagira umuhungu n'umwe bamusigira uretse Ahaziya#Ahaziya: yitwaga kandi Yowahazi. wari umuhererezi. 18Nyuma y'ibyo, Uhoraho amuteza indwara simusiga yo mu mara. 19Iminsi irahita, nyuma y'imyaka ibiri azana amagara kubera iyo ndwara maze apfa ababara cyane. Ntibamucanira igishyito nk'uko babigenzerezaga ba sekuruza be.
20Yoramu yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n'ibiri, amara imyaka umunani ari ku ngoma i Yeruzalemu. Kuko nta wababajwe n'urupfu rwe bamushyingura mu Murwa wa Dawidi, ariko hatari mu irimbi ry'abami.
Currently Selected:
2 Amateka 21: BIRD
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001