2 Amateka 22
22
Ingoma ya Ahaziya
(2 Bami 8.25-29; 9.27-29)
1Abaturage b'i Yeruzalemu basimbuza Yoramu umuhungu we w'umuhererezi Ahaziya, kuko cya gitero cy'Abarabu na bagenzi babo cyari cyishe abahungu be bakuru bose. Bityo Ahaziya mwene Yoramu aba umwami mu Buyuda. 2Ahaziya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'ibiri, amara umwaka umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Ataliya wakomokaga kuri Omuri. 3Ahaziya na we yitwara nabi nk'abo mu muryango wa Ahabu, kubera ko nyina yamwoshyaga gukora ibibi. 4Akora ibitanogeye Uhoraho nk'abo mu muryango wa Ahabu, kuko ari bo bamugiraga inama zo kumuyobya. 5Inama zabo ni zo zateye Ahaziya kujyana na Yehoramu mwene Ahabu umwami wa Isiraheli, gutera Hazayeli umwami wa Siriya i Ramoti y'i Gileyadi. 6Abanyasiriya bakomeretsa Yehoramu, agaruka i Yizerēli kwivurizayo ibikomere yari yakomerekeye i Ramoti arwana Hazayeli umwami wa Siriya. Nuko Ahaziya mwene Yoramu umwami w'u Buyuda, ajya i Yizerēli gusura Yehoramu mwene Ahabu wari wakomeretse.
7Imana ni yo yashatse ko Ahaziya asura Yehoramu kugira ngo agweyo. Ahaziya ageze kwa Yehoramu bajyana kwa Yehu mwene Nimushi, uwo Uhoraho yatoranyije kugira ngo arimbure umuryango wa Ahabu. 8Nuko Yehu ahana umuryango wa Ahabu mu izina ry'Imana, akoranya ibikomangoma by'u Buyuda na bene wabo wa Ahaziya bamuherekeje arabica. 9Yehu ashakisha Ahaziya bamufatira i Samariya aho yari yihishe, bamuzanira Yehu aramwica, baramushyingura kuko bavugaga bati: “Uyu ni we mwene Yozafati washakashatse Uhoraho abikuye ku mutima.” Nuko habura n'umwe mu muryango wa Ahaziya ubasha kumusimbura ku ngoma.
Ataliya afata ubutegetsi
(2 Bami 11.1-3)
10Ataliya nyina wa Ahaziya yumvise ko umuhungu we yapfuye, atsemba abakomoka ku mwami w'u Buyuda bose. 11Igihe babicaga, Yehosheba mushiki wa Ahaziya afata Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bahungu b'umwami bari bagiye kwicwa. Aramujyana hamwe n'umurezi we, amuhisha mu cyumba cy'Ingoro bararagamo ku buryo Ataliya atashoboye kumwica. Yehosheba umugore w'umutambyi Yehoyada yari umukobwa wa Yoramu wahoze ari umwami w'u Buyuda, bityo akaba mushiki wa Ahaziya. 12Nuko Yowasi amara imyaka itandatu hamwe n'umurezi we na Yehosheba, bihishe mu Ngoro y'Imana. Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.
Currently Selected:
2 Amateka 22: BIRD
Highlight
Share
Copy
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fen.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001