YouVersion Logo
Search Icon

2 Amateka 20

20
Yozafati asengera u Buyuda
1Nyuma y'ibyo, Abamowabu n'Abamoni bashyigikiwe n'ab'Abamewuni#Abamewuni: mu giheburayi ni Abamoni. batera Yozafati. 2Haza abantu baramubwira bati: “Ingabo nyinshi zaguteye ziturutse hakurya y'Ikiyaga cy'Umunyu mu gihugu cya Edomu, none dore zigeze i Hasasoni-Tamari ari ho Enigedi.”
3Nuko Yozafati ashya ubwoba yiyemeza kwambaza Uhoraho, ategeka n'Abayuda bose kwigomwa kurya. 4Abayuda baza baturutse mu mijyi yose y'u Buyuda bakoranijwe no kwambaza Uhoraho, maze baramutakambira. 5Yozafati akikijwe n'ikoraniro ry'ab'i Yeruzalemu n'Abayuda bose, ahagarara mu Ngoro y'Imana ahateganye n'urugo rushya rw'Ingoro, 6arasenga ati: “Uhoraho Mana ya ba sogokuruza, ni wowe Mana nyir'ijuru kandi ni wowe utegeka abami bose bo ku isi. Ufite imbaraga n'ububasha ku buryo nta waguhangara. 7Mana yacu wamenesheje abaturage b'iki gihugu imbere y'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli, maze uhatuza iteka ryose abakomoka ku ncuti yawe Aburahamu. 8Barahatuye bahakubakira Ingoro bagusengeragamo bati: 9‘Ibyago nibitugwirira, byaba kwicwa n'intambara cyangwa guhanwa, byaba kwicwa n'icyorezo cyangwa inzara, tuzaza imbere y'iyi Ngoro n'imbere yawe. Bityo tuzagutakambira turi mu kaga, utwumve maze udukize.’ 10None ubu dore Abamoni n'Abamowabu n'Abedomu baduteye. Nyamara ba sogokuruza igihe ubakuye mu Misiri ntiwatumye banyura muri ibyo bihugu, ahubwo wabanyujije iruhande kugira ngo be gutsemba ayo moko. 11None abo bantu inyiturano yabo, ni ukuza kutwirukana mu gihugu waduhayeho gakondo! 12Mana yacu, ese ntiwabaha igihano kibakwiriye? Dore nta mbaraga dufite zo guhangana na kiriya gitero kinini kiduteye, rwose twabuze uko tugira. Ahubwo ni wowe duhanze amaso.”
Uhoraho aha Abayuda gutsinda
13Igihe Yozafati yasengaga, Abayuda bose hamwe n'abagore babo n'abana babo, bari bahagaze imbere y'Ingoro.
14Nuko igihe bari bakoranye, Mwuka w'Uhoraho aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya umuhungu wa Benaya, mwene Yeyiyeli umuhungu wa Mataniya w'Umulevi ukomoka kuri Asafu. 15Yahaziyeli aravuga ati: “Nimutege amatwi Bayuda mwese, namwe baturage b'i Yeruzalemu n'Umwami Yozafati. Uhoraho aravuze ngo: ‘Mwitinya kandi mwikuka umutima kubera kiriya gitero kinini kuko atari mwe muzakirwanya, ahubwo ari Uhoraho. 16Ejo muzamanuke mubatere dore barazamuka umusozi wa Zizi, muzabasanga aho ikibaya kirangiriye ahateganye n'ubutayu bwa Yeruweli. 17Ntimuzigere mubarwanya, ahubwo muzashinge ibirindiro maze mwirebere uko Uhoraho azabaha gutsinda. Bayuda namwe baturage b'i Yeruzalemu, mwitinya kandi mwikwiheba! Ejo muzabatere, kandi Uhoraho azaba ari kumwe namwe.’ ” 18Nuko Yozafati yikubita hasi yubamye, Abayuda bose n'abaturage b'i Yeruzalemu babigenza batyo, baramya Uhoraho. 19Abalevi bakomoka kuri Kehati no kuri Kōra, barahaguruka basingiza Uhoraho Imana y'Abisiraheli baranguruye amajwi.
20Abayuda bazinduka kare mu gitondo, bose bashyira nzira bajya mu butayu bw'i Tekowa. Bagiye kugenda Yozafati arababwira ati: “Bayuda namwe baturage b'i Yeruzalemu, nimunyumve! Nimwizera Uhoraho Imana yanyu muzagira imbaraga, kandi nimwizera abahanuzi bayo muzatsinda.” 21Amaze kujya inama na rubanda, Yozafati ashyiraho abaririmbyi baza kugenda imbere y'ingabo bambaye imyambaro yeguriwe Imana, bahimbaza Uhoraho bati: “Musingize Uhoraho kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.”
22Igihe bateruye indirimbo zo gusingiza, Uhoraho ateza umwiryane mu Bamoni n'Abamowabu n'Abedomu bari bateye Abayuda maze basubiranamo. 23Abamoni n'Abamowabu barwanya Abedomu barabatsemba. Bamaze gutsemba Abedomu, na bo ubwabo basubiranamo baramarana. 24Abayuda bageze ku munara wari mu butayu, bareba cya gitero basanga abantu bose babaye imirambo, nta n'umwe wacitse ku icumu. 25Yozafati n'ingabo ze baje gucuza imirambo bahasanga amatungo menshi n'ibintu, n'imyenda n'ibindi by'agaciro. Bajyanamo bimwe kuko batashoboraga kubitwara byose, maze bamara iminsi itatu batwara iminyago kuko yari myinshi.
26Ku munsi wa kane bakoranira mu Kibaya cya Beraka. Aho hantu na n'ubu haracyitwa “Ikibaya cya Beraka#Beraka: risobanurwa ngo “gusingiza”.” kuko ari ho basingirije Uhoraho. 27Abayuda bose n'abaturage b'i Yeruzalemu, Yozafati abarangaje imbere basubira i Yeruzalemu banezerewe, kuko Uhoraho yari yabahaye kwishima abakiza abanzi babo. 28Nuko binjira mu mujyi: wa Yeruzalemu bavuza amakondera, n'inanga n'imyirongi bagera ku Ngoro y'Uhoraho. 29Mu mahanga bamenya ko Uhoraho Imana yarwanyije abanzi b'Abisiraheli, bose bashya ubwoba baramutinya. 30Nuko Yozafati ategeka mu ituze, kuko Imana yari yamuhaye amahoro impande zose.
Iherezo ry'ingoma ya Yozafati
(1 Bami 22.41-51)
31Yozafati mwene Asa yabaye umwami w'u Buyuda afite imyaka mirongo itatu n'itanu, amara imyaka makumyabiri n'itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Azuba umukobwa wa Shiluhi. 32Yozafati yakurikije se Asa muri byose, akora ibinogeye Uhoraho. 33Icyakora ntiyasenya ahasengerwaga, kandi n'abantu bari batariyegurira Imana ya ba sekuruza. 34Ibindi bikorwa bya Yozafati, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu bikorwa bya Yehu mwene Hanani, byashyizwe mu gitabo cy'abami ba Isiraheli.
35Nyuma y'ibyo, umwami w'u Buyuda Yozafati yuzura na Ahaziya umwami wa Isiraheli wari umunyangesombi. 36Bafatanya gukora amato yajyaga mu gihugu cya kure, bayakorera mu cyambu cya Esiyoni-Geberi. 37Ariko umuhanuzi Eliyezeri mwene Dodavahu w'i Maresha aburira Yozafati ati: “Kubera ko wuzuye na Ahaziya, Uhoraho agiye gutsemba ibyo wakoze.” Nuko amato amenagurika atarajya mu bihugu bya kure.

Currently Selected:

2 Amateka 20: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in