1
2 Amateka 20:15
Bibiliya Ijambo ry'imana D
Yahaziyeli aravuga ati: “Nimutege amatwi Bayuda mwese, namwe baturage b'i Yeruzalemu n'Umwami Yozafati. Uhoraho aravuze ngo: ‘Mwitinya kandi mwikuka umutima kubera kiriya gitero kinini kuko atari mwe muzakirwanya, ahubwo ari Uhoraho.
Compare
Explore 2 Amateka 20:15
2
2 Amateka 20:17
Ntimuzigere mubarwanya, ahubwo muzashinge ibirindiro maze mwirebere uko Uhoraho azabaha gutsinda. Bayuda namwe baturage b'i Yeruzalemu, mwitinya kandi mwikwiheba! Ejo muzabatere, kandi Uhoraho azaba ari kumwe namwe.’ ”
Explore 2 Amateka 20:17
3
2 Amateka 20:12
Mana yacu, ese ntiwabaha igihano kibakwiriye? Dore nta mbaraga dufite zo guhangana na kiriya gitero kinini kiduteye, rwose twabuze uko tugira. Ahubwo ni wowe duhanze amaso.”
Explore 2 Amateka 20:12
4
2 Amateka 20:21
Amaze kujya inama na rubanda, Yozafati ashyiraho abaririmbyi baza kugenda imbere y'ingabo bambaye imyambaro yeguriwe Imana, bahimbaza Uhoraho bati: “Musingize Uhoraho kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.”
Explore 2 Amateka 20:21
5
2 Amateka 20:22
Igihe bateruye indirimbo zo gusingiza, Uhoraho ateza umwiryane mu Bamoni n'Abamowabu n'Abedomu bari bateye Abayuda maze basubiranamo.
Explore 2 Amateka 20:22
6
2 Amateka 20:3
Nuko Yozafati ashya ubwoba yiyemeza kwambaza Uhoraho, ategeka n'Abayuda bose kwigomwa kurya.
Explore 2 Amateka 20:3
7
2 Amateka 20:9
‘Ibyago nibitugwirira, byaba kwicwa n'intambara cyangwa guhanwa, byaba kwicwa n'icyorezo cyangwa inzara, tuzaza imbere y'iyi Ngoro n'imbere yawe. Bityo tuzagutakambira turi mu kaga, utwumve maze udukize.’
Explore 2 Amateka 20:9
8
2 Amateka 20:16
Ejo muzamanuke mubatere dore barazamuka umusozi wa Zizi, muzabasanga aho ikibaya kirangiriye ahateganye n'ubutayu bwa Yeruweli.
Explore 2 Amateka 20:16
9
2 Amateka 20:4
Abayuda baza baturutse mu mijyi yose y'u Buyuda bakoranijwe no kwambaza Uhoraho, maze baramutakambira.
Explore 2 Amateka 20:4
Home
Bible
Plans
Videos