2 Amateka 13
13
Ingoma ya Abiya
(1 Bami 15.1-8)
1Mu mwaka wa cumi n'umunani Yerobowamu ari ku ngoma, Abiya yabaye umwami w'u Buyuda, 2amara imyaka itatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Māka, umukobwa wa Uriyeli w'i Gibeya. Nuko haba intambara ishyamiranya Abiya na Yerobowamu. 3Abiya ajya ku rugamba afite abasirikari ibihumbi magana ane b'intwari, Yerobowamu na we aza kumurwanya afite abasirikari ibihumbi magana inani b'intwari. 4Abiya ahagarara ku musozi wa Semarayimu wo mu misozi ya Efurayimu, maze abwira Yerobowamu n'Abisiraheli bose ati: “Nimunyumve! 5Ntimuzi ko Uhoraho Imana ya Isiraheli yagiranye Isezerano ridakuka na Dawidi, ngo we n'abamukomokaho bazategeke Isiraheli iteka ryose? 6Nyamara Yerobowamu mwene Nebati, umugaragu wa Salomo mwene Dawidi yigometse kuri shebuja. 7Abantu b'imburamumaro baza kwifatanya na we, maze bagomera Robowamu mwene Salomo kubera ko yari akiri muto, nta mbaraga afite kugira ngo abarwanye. 8None ubu, mwe murashaka kugomera ubwami Uhoraho yahaye abakomoka kuri Dawidi! Muri benshi kandi mufite amashusho y'inyana z'izahabu Yerobowamu yabakoreye ngo zibabere imana. 9Mwirukanye abatambyi b'Uhoraho bakomoka kuri Aroni n'Abalevi, mwishyiriraho abatambyi mukurikije imigenzereze y'abanyamahanga. Umuntu wese wazanaga ikimasa cyangwa amapfizi y'intama arindwi, yahitaga agirwa umutambyi w'ibyo bigirwamana byanyu. 10Naho twebwe, Uhoraho ni we Mana yacu kandi ntitwigeze tumwihakana, abatambyi bakorera Uhoraho bakomoka kuri Aroni kandi n'Abalevi bakora imirimo yabagenewe! 11Buri gitondo na buri mugoroba batura Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'imibavu, bashyira imigati ku meza asukuye kandi buri mugoroba bagacana amatara yo ku gitereko cy'izahabu. Twebwe dukora ibyo Uhoraho Imana yacu yadutegetse, naho mwebwe mwaramwihakanye. 12Imana iri kumwe natwe ni yo mutware wacu, abatambyi bayo biteguye kuvuza amakondera yo kuduhuruza. Nuko rero Bisiraheli, ntimukarwanye Uhoraho Imana ya ba sokuruza kuko mutatsinda.”
13Ariko Yerobowamu yohereza igitero guca igico inyuma y'ingabo z'Abayuda, abasigaye babaturuka imbere, bityo abarwanya abaturutse imbere n'inyuma. 14Abayuda bakebutse basanga bagoswe, batakambira Uhoraho naho abatambyi bavuza amakondera. 15Ingabo z'Abayuda zivuza akamo, ako kanya Imana itsindira Yerobowamu n'Abisiraheli bose imbere ya Abiya n'Abayuda. 16Abisiraheli bahunga Abayuda, ariko Imana irababagabiza. 17Abiya n'ingabo ze barabatsinda barabahashya, maze Abisiraheli ibihumbi magana atanu bagwa ku rugamba. 18Icyo gihe Abisiraheli bacishwa bugufi naho Abayuda baratsinda, kuko bari biyambaje Uhoraho Imana ya ba sekuruza. 19Nuko Abiya akurikirana Yerobowamu, amunyaga Beteli na Yeshana, na Efuroni n'imidugudu ikikije iyo mijyi.
20Abiya akiri ku ngoma Yerobowamu ntiyongeye gukomera, bityo Uhoraho aramuhana arapfa. 21Naho Abiya arakomera, arongora abagore cumi na bane babyarana abahungu makumyabiri na babiri, n'abakobwa cumi na batandatu.
22Ibindi bikorwa bya Abiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibyakozwe n'umuhanuzi Ido”. 23Abiya yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Asa amusimbura ku ngoma.
Umwami atsinda Abanyetiyopiya
Ku ngoma ya Asa igihugu kimara imyaka icumi gifite umutekano.
Currently Selected:
2 Amateka 13: BIRD
Highlight
Share
Copy
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fen.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001