YouVersion Logo
Search Icon

2 Amateka 14

14
1Asa yakoze ibyiza kandi binogeye Uhoraho Imana ye. 2Yakuyeho intambiro z'abanyamahanga n'ahasengerwaga ibigirwamana, amenagura inkingi z'amabuye asengwa, atemagura n'amashusho y'ikigirwamanakazi Ashera. 3Yategetse Abayuda gushakashaka Uhoraho Imana ya ba sekuruza, no gukurikiza amategeko ye n'amabwiriza ye. 4Asa yashenye ahasengerwaga ibigirwamana n'ibicaniro byoserezwagaho imibavu, mu mijyi yose y'u Buyuda. Ku ngoma ye igihugu cyose kigira umutekano. 5Bityo Asa yubakisha imijyi ntamenwa mu Buyuda. Muri icyo gihe ntihagira umurwanya kuko Uhoraho yari yamuhaye ituze. 6Nuko abwira Abayuda ati: “Nimuze twubake imijyi tuyizengurutse inkuta n'iminara, n'amarembo yayo tuyakingishe inzugi zifite ibihindizo, mu gihe igihugu kikiri icyacu. Kubera ko twashakashatse Uhoraho Imana yacu, twaramushatse na we aduha amahoro ku mpande zose.” Nuko barubaka kandi bagira ishya n'ihirwe.
7Asa yari afite ingabo z'Abayuda ibihumbi magana atatu bitwaje ingabo nini n'amacumu, n'iz'Ababenyamini ibihumbi magana abiri na mirongo inani barwanisha ingabo nto n'imiheto. Bose bari abagabo b'intwari. 8Nuko Zera w'Umunyakushi abatera ayoboye ingabo ibihumbi n'ibihumbi, n'amagare y'intambara magana atatu, arakomeza agera i Maresha#Maresha: hari ku birometero mirongo ine mu majyepfo y'iburengerazuba bwa Yeruzalemu.. 9Asa aza amusanga, ingabo zihanganira mu kibaya cya Sefata hafi y'i Maresha. 10Asa yambaza Uhoraho Imana ye ati: “Uhoraho, nta wundi usibye wowe wagoboka umunyantegenke utewe n'umunyambaraga. Udutabare Uhoraho Mana yacu, kuko ari wowe twiringiye, kandi ni ku bwawe twaje guhangana n'igitero kingana gitya! Uhoraho, ni wowe Mana yacu ntutume hagira umuntu wagutsinda.”
11Uhoraho atsindira Abanyakushi imbere ya Asa n'ingabo ze z'Abayuda, Abanyakushi barahunga. 12Asa n'ingabo ze barabirukana babageza i Gerari#Gerari: hari ku birometero mirongo ine mu majyepfo y'iburengerazuba bwa Maresha.. Abanyakushi benshi cyane barapfa kuko barimbuwe n'Uhoraho n'ingabo z'Abayuda, maze Abayuda batwara iminyago myinshi. 13Bateye n'imidugudu ikikije Gerari kubera ko Uhoraho yari yateye ubwoba abaturage, maze yose barayisahura kuko yari irimo iminyago myinshi. 14Batera no mu biraro by'amatungo banyaga imikumbi y'intama n'ingamiya, hanyuma basubira i Yeruzalemu.

Currently Selected:

2 Amateka 14: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in