2 Amateka 12
12
Shishaki umwami wa Misiri atera u Buyuda
(1 Bami 14.25-28)
1Robowamu amaze gukomeza ingoma ye ntiyaba acyumvira Amategeko y'Uhoraho, Abisiraheli bose baramukurikiza. 2Kubera ko bari bacumuriye Uhoraho, mu mwaka wa gatanu Robowamu ari ku ngoma Shishaki umwami wa Misiri atera Yeruzalemu. 3Shishaki yari ayoboye amagare y'intambara igihumbi na magana abiri, n'abarwanira ku mafarasi ibihumbi mirongo itandatu, n'ingabo zitabarika zivuye mu Misiri, zirimo n'iz'Abanyalibiya n'iz'Abasuki n'iz'Abanyekushi. 4Afata imijyi ntamenwa y'u Buyuda maze agera i Yeruzalemu. 5Umuhanuzi Shemaya asanga Robowamu n'abayobozi b'u Buyuda bari bakoraniye i Yeruzalemu bahunga Shishaki, arababwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Mwaranyimūye! Ni cyo gitumye nanjye mbagabiza Shishaki.’ ”
6Abayobozi b'Abisiraheli ndetse n'umwami bicisha bugufi baravuga bati: “Uhoraho ni Intungane.”
7Uhoraho abonye ko bicishije bugufi abwira Shemaya ati: “Ubwo bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo mu minsi mike nzabagoboka maze ndeke kurakarira Yeruzalemu ngo itsembwe na Shishaki. 8Icyakora bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ko ari byiza kunkorera kurusha gukorera abami bo ku isi.”
9Nuko Shishaki umwami wa Misiri atera Yeruzalemu. Asahura umutungo wo mu Ngoro y'Uhoraho n'uwo mu ngoro ya cyami, abijyana byose hamwe n'ingabo z'izahabu Salomo yari yaracurishije. 10Umwami Robowamu acurisha ingabo mu muringa zo gusimbura iz'izahabu zasahuwe, aziha abakuru b'abasirikari barindaga ingoro ya cyami. 11Buri gihe uko yinjiraga mu Ngoro y'Uhoraho, abarinzi bitwazaga izo ngabo basohoka bakazibika mu bubiko bwazo. 12Kubera ko umwami yari yicishije bugufi, Uhoraho ntiyakomeje kumurakarira ngo amutsembe, bityo ibintu bigenda neza mu Buyuda.
Iherezo ry'ingoma ya Robowamu
(1 Bami 14.21-24,29-31)
13Nuko Umwami Robowamu akomera i Yeruzalemu. Yabaye umwami afite imyaka mirongo ine n'umwe, amara imyaka cumi n'irindwi ari ku ngoma i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yari yahisemo mu gihugu cyose cya Isiraheli kugira ngo bahamusengere. Nyina yitwaga Nāma w'Umwamoni. 14Robowamu akora ibibi kuko atashatse Uhoraho abikuye ku mutima. 15Ibindi bikorwa bya Robowamu byose, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy'umuhanuzi Shemaya, no mu gitabo cy'ibisekuruza by'umuhanuzi Ido. Hakomeje kuba intambara zishyamiranya Robowamu na Yerobowamu. 16Robowamu yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi#Umurwa wa Dawidi: wari umurenge wo mu majyepfo ya Yeruzalemu.. Umuhungu we Abiya amusimbura ku ngoma.
Currently Selected:
2 Amateka 12: BIRD
Highlight
Share
Copy
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fen.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001