YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 5

5
Umwana w'intama n'igitabo cyafatanishijwe ibimenyetso birindwi
1 # Ezek 2.9-10; Yes 29.11 Mbonana Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kuboko kw'iburyo cyanditswe imbere n'inyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by'ubushishi. 2Mbona marayika ukomeye abaririza n'ijwi rirenga ati “Ni nde ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije?” 3Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw'ikuzimu, ubasha kubumbura icyo gitabo cyangwa kukireba. 4Nuko ndizwa cyane n'uko hatabonetse ukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no kukireba. 5#Itang 49.9; Yes 11.1,10 Umwe muri ba bakuru arambwira ati “Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda n'Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije.”
6 # Yes 53.7; Zek 4.10 Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana w'Intama uhagaze usa n'uwatambwe, afite amahembe arindwi n'amaso arindwi ari yo Myuka irindwi y'Imana itumwa#itumwa: cyangwa, yatumwe. kujya mu isi yose. 7Araza akura cya gitabo mu kuboko kw'iburyo kw'Iyicaye kuri ya ntebe. 8#Zab 141.2 Amaze kwenda icyo gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Umwana w'Intama, bafite inanga n'inzabya z'izahabu zuzuye imibavu, ari yo mashengesho y'abera. 9#Zab 33.3; 98.1; Yes 42.10 Nuko baririmba indirimbo nshya bati “Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe, 10#Kuva 19.6; Ibyah 1.6 ukabahindurira Imana yacu kuba abami n'abatambyi, kandi bazīma mu isi.”
11 # Dan 7.10 Ndareba numva ijwi ry'abamarayika benshi bagose ya ntebe na bya bizima na ba bakuru, umubare wabo wari inzovu incuro inzovu n'uduhumbi n'agahumbagiza. 12Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w'Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n'ubutunzi n'ubwenge n'imbaraga, no guhimbazwa n'icyubahiro n'ishimwe!” 13Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n'ikuzimu no mu nyanja n'ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n'icyubahiro n'ubutware bibe iby'Iyicaye ku ntebe n'iby'Umwana w'Intama iteka ryose.”
14Nuko bya bizima bine birikiriza biti “Amen!” Ba bakuru bikubita hasi baramya Ihoraho iteka ryose!

Currently Selected:

Ibyahisuwe 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in