1
Ibyahisuwe 5:9
Bibiliya Yera
Nuko baririmba indirimbo nshya bati “Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe
Compare
Explore Ibyahisuwe 5:9
2
Ibyahisuwe 5:12
Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w'Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n'ubutunzi n'ubwenge n'imbaraga, no guhimbazwa n'icyubahiro n'ishimwe!”
Explore Ibyahisuwe 5:12
3
Ibyahisuwe 5:10
ukabahindurira Imana yacu kuba abami n'abatambyi, kandi bazīma mu isi.”
Explore Ibyahisuwe 5:10
4
Ibyahisuwe 5:13
Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n'ikuzimu no mu nyanja n'ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n'icyubahiro n'ubutware bibe iby'Iyicaye ku ntebe n'iby'Umwana w'Intama iteka ryose.”
Explore Ibyahisuwe 5:13
5
Ibyahisuwe 5:5
Umwe muri ba bakuru arambwira ati “Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda n'Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije.”
Explore Ibyahisuwe 5:5
Home
Bible
Plans
Videos