Ibyahisuwe 4
4
Yohana yerekwa intebe y'ubwami
1Hanyuma y'ibyo ngiye kubona mbona mu ijuru urugi rukinguye, kandi numva rya jwi nabanje kumva rivugana nanjye rimeze nk'iry'impanda rimbwira riti “Zamuka uze hano nkwereke ibikwiriye kuzabaho hanyuma y'ibyo.”
2 #
Ezek 1.26-28; 10.1 Muri ako kanya mba mu Mwuka. Nuko mbona intebe y'ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n'Uyicayeho. 3Uwari uyicayeho yasaga n'ibuye ryitwa yasipi n'iryitwa sarudiyo, kandi umukororombya wari ugose iyo ntebe usa na simaragido.#Yasipi na sarudiyo na simaragido ni amazina y'amabuye y'igiciro. 4Iyo ntebe yari igoswe n'izindi ntebe makumyabiri n'enye. Kuri izo ntebe mbona abakuru makumyabiri na bane bicayeho bambaye imyenda yera, no ku mitwe yabo bari bambaye amakamba y'izahabu.
5 #
Kuva 19.16; Ibyah 8.5; 11.19; 16.18; Ezek 1.13; Ibyah 1.4 Kuri ya ntebe y'ubwami haturukaga imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, kandi amatabaza arindwi yaka umuriro yamurikiraga imbere y'iyo ntebe. Ayo matabaza ni yo Myuka irindwi y'Imana. 6#Ezek 1.22,5-10; 10.14 Imbere y'iyo ntebe hariho igisa n'inyanja y'ibirahuri isa n'isarabwayi, kandi hagati y'iyo ntebe no kuyizenguruka hari ibizima bine byuzuye amaso imbere n'inyuma. 7Ikizima cya mbere cyasaga n'intare, icya kabiri gisa n'ikimasa, icya gatatu cyari gifite mu maso hasa n'ah'umuntu, naho icya kane cyasaga n'ikizu kiguruka. 8#Ezek 1.18; 10.12; Yes 6.2-3 Ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuye amaso impande zose no mu nda. Ntibiruhuka ku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti “Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho.”#izahoraho: cyangwa, izaza.
9Iyo ibyo bizima bihaye Iyicara kuri ya ntebe ihoraho iteka ryose, icyubahiro no guhimbazwa n'ishimwe, 10ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y'iyo ntebe bavuga bati 11“Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n'ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”#uko wabishatse: cyangwa, ukugira ngo biguhimbaze.
Currently Selected:
Ibyahisuwe 4: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.