YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 19

19
Mu ijuru bishimira irimbuka rya Babuloni
1Hanyuma y'ibyo numva mu ijuru ijwi rirenga risa n'iry'abantu benshi bavuga bati “Haleluya! Agakiza n'icyubahiro n'ubutware ni iby'Imana yacu, 2#Guteg 32.43; 2 Abami 9.7 kuko amateka yayo ari ay'ukuri no gukiranuka. Yaciriye ho iteka maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyi bwe, kandi imuhōreye amaraso y'imbata zayo.” 3#Yes 34.10 Barongera bati “Haleluya! Umwotsi we uhora ucumba iteka ryose.”
4Nuko ba bakuru makumyabiri na bane na bya bizima bine bikubita hasi, basenga Imana yicara kuri irya ntebe bati “Amen, Haleluya!”
5 # Zab 115.13 Ijwi riva kuri iyo ntebe rivuga riti “Nimushime Imana yacu mwa mbata zayo mwese mwe, namwe abayubaha, aboroheje n'abakomeye!”
6 # Ezek 1.24; Zab 93.1; 97.1; 99.1 Numva ijwi risa n'iry'abantu benshi n'irisa n'iry'amazi menshi asuma, n'irisa n'iryo guhinda kw'inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma! 7Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw'Umwana w'Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye, 8kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza, urabagirana utanduye.” (Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera.)
9 # Mat 22.2-3 Arambwira ati “Andika uti ‘Hahirwa abatorewe ubukwe bw'Umwana w'Intama.’ ” Kandi ati “Ayo ni amagambo y'ukuri kw'Imana.”
10Nikubitira hasi imbere y'ibirenge bye kumuramya, ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga. Kuko guhamya kwa Yesu ari umwuka w'ubuhanuzi.”
11 # Ezek 1.1; Zab 96.13; Yes 11.4 Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y'umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw'ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye. 12#Dan 10.6 Amaso ye ni ibirimi by'umuriro no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi n'umuntu wese keretse we wenyine. 13Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry'Imana. 14Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n'amafarashi y'imyeru, zambaye imyenda y'ibitare myiza, yera kandi itanduye. 15#Zab 2.9; Yes 63.3; Yow 4.13; Ibyah 14.20 Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y'icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w'inkazi y'umujinya w'Imana Ishoborabyose. 16Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W'ABAMI, N'UMUTWARE UTWARA ABATWARE.
17 # Ezek 39.17-20 Mbona marayika ahagaze mu zuba arangurura ijwi, abwira ibisiga byose bigurukira mu kirere ati “Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira, 18murye intumbi z'abami n'iz'abatware b'ingabo n'iz'ab'ubushobozi, n'iz'amafarashi n'iz'abahekwa na yo n'iz'abantu bose, ab'umudendezo n'ab'imbata, aboroheje n'abakomeye.”
19Nuko mbona ya nyamaswa n'abami bo mu isi n'ingabo zabo bakoraniye kurwanya Uhetswe na ya farashi n'ingabo ze. 20#Ibyah 13.1-18 Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w'ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n'abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n'amazuku ari bazima. 21Abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa k'Uhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo.

Currently Selected:

Ibyahisuwe 19: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy