YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 20

20
Satani abohwa, abakiranutsi bimana na Yesu imyaka igihumbi
1Mbona marayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n'umunyururu munini mu ntoki ze. 2#Itang 3.1 Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi, 3akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito.
4 # Dan 7.9,22 Mbona intebe z'ubwami, mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza. Kandi mbona imyuka y'abaciwe ibihanga babahōra guhamya kwa Yesu n'ijambo ry'Imana, ari bo batāramije ya nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo kandi batashyizweho ikimenyetso cyayo. Barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi. 5Uwo ni wo muzuko wa mbere. Abapfuye basigaye ntibazuka, iyo myaka igihumbi itarashira.#20.5: cyangwa, Abapfuye basigaye ntibazuka, iyo myaka igihumbi itarashira. Uwo ni wo muzuko wa mbere. 6Ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b'Imana na Kristo kandi bazimana na yo iyo myaka igihumbi.
7Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe. 8#Ezek 7.2; 38.2,9,15 Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z'isi, Gogi na Magogi kugira ngo ayakoranirize intambara, umubare wabo ni nk'umusenyi wo ku nyanja. 9Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y'ingabo z'abera n'umurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuru, ubatwike, 10kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n'amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w'ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.
11 # Dan 7.9-10 Mbona intebe y'ubwami nini yera mbona n'Iyicayeho, isi n'ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka. 12Mbona abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n'ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z'ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze. 13Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n'Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze. 14Urupfu n'Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri. 15Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy'ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.

Currently Selected:

Ibyahisuwe 20: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy