YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 18

18
Irimbuka rya Babuloni
1Hanyuma y'ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n'ubwiza bwe. 2#Yes 13.21; 21.9; Yer 50.39; 51.8; Ibyah 14.8 Arangurura ijwi rirenga ati “Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry'abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n'ibisiga byose bihumanye kandi byangwa. 3#Yes 23.17; Yer 51.7 Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry'ubusambanyi by'uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n'ubwinshi#ubwinshi: cyangwa imbaraga. bw'ubutunzi bwawo no kudamarara.”
4 # Yes 48.20; Yer 50.8; 51.6,45 Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n'ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. 5#Itang 18.20-21; Yer 51.9 Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo. 6#Zab 137.8; Yer 50.29 Muwiture ibihwanye n'ibyo wabagiriye, kandi muwusagirizeho kabiri ibikwiriye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguragamo, muwufunguriremo kabiri. 7#Yes 47.7-9 Nk'uko wihimbazaga ukidamararira ukishima ibyishimo bibi, mube ari ko muwuha kubabazwa agashinyaguro no kuboroga, kuko wibwira uti ‘Nicara ndi umugabekazi sindi umupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.’ 8Ku bw'ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n'umuborogo n'inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iy'imbaraga.”
9 # Ezek 26.16-17 Kandi abami bo mu isi basambanaga na wo bakadabagirana na wo, bazawuririra bawuborogere ubwo bazabona umwotsi wo gutwikwa kwawo, 10bahagaritswe kure no gutinya kubabazwa kwawo bati “Ni ishyano ni ishyano! Wa mudugudu munini we. Yewe Babuloni wa mudugudu ukomeye we, ubonye ishyano kuko mu isaha imwe iteka uciriwe ho rigusohoyeho!”
11 # Ezek 27.31,36 N'abatunzi bo mu isi na bo bazawuririra bawuborogere, kuko ari nta wuzaba akigura urutundo rwabo, 12#Ezek 27.12-13,22 ari izahabu ari ifeza, ari amabuye y'igiciro cyinshi n'imaragarita, n'imyenda y'ibitare myiza n'imyenda y'imihengeri, na hariri n'imyenda y'imihemba, n'ibiti byose by'imibavu n'ibintu byose byaremwe mu mahembe y'inzovu, n'ibintu byose byabajwe mu biti by'igiciro cyinshi cyane, n'ibyacuzwe mu miringa n'ibyacuzwe mu cyuma, n'ibyaremwe mu ibuye ryitwa marimari, 13na mudarasini n'ibinzari, n'imibavu n'amavuta meza nk'amadahano, n'icyome n'inzoga n'amavuta ya elayo, n'ifu y'ingenzi n'amasaka, n'inka n'intama, n'amafarashi n'amagare, n'imibiri y'abantu n'ubugingo bwabo. 14(Kandi imbuto umutima wawe wifuzaga zigukuweho, n'ibintu byose biryoha neza n'ibisa neza bigushizeho, ntibazabibona ukundi.) 15#Ezek 27.31,36 Abatundaga ibyo, abo uwo mudugudu watungishije bazahagarikwa kure no gutinya kubabazwa kwawo, barira baboroga 16bavuge bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye wambitswe imyenda y'ibitare myiza n'iy'imihengeri n'iy'imihemba, kandi ukarimbishwa n'izahabu n'amabuye y'igiciro cyinshi n'imarigarita, 17#Yes 23.14; Ezek 27.26-30 ubonye ishyano kuko mu isaha imwe ubutunzi bwinshi bungana butyo burimbutse!”
Kandi aberekeza bose n'umuntu wese wambukira mu nkuge hose, n'abasare n'abatunda bambutse inyanja bari bahagaze kure, 18#Ezek 27.32 kandi bakireba umwotsi wo gutwikwa kwawo bavuga amajwi arenga bati “Ni mudugudu ki uhwanye n'uriya mudugudu ukomeye?” 19#Ezek 27.30-34 Bītumurira umukungugu ku mitwe, bavuga amajwi arenga, barira baboroga bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye watungishije ubutunzi bwawo abafite inkuge mu nyanja, ubonye ishyano kuko warimbutse mu isaha imwe. 20#Guteg 32.43; Yer 51.48 Wa juru we, namwe abera n'intumwa n'abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahōrera!”
21 # Yer 51.63-64; Ezek 26.21 Nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nk'urusyo runini, akiroha mu nyanja ati “Uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi. 22#Ezek 26.13; Yes 24.8 Ntihazumvikana muri wowe ukundi abacuranzi n'abahimbyi b'indirimbo, n'abavuza imyironge n'abavuza impanda, kandi nta muhanga naho yaba umunyabukorikori bwose uzaboneka muri wowe ukundi, ndetse n'ijwi ry'urusyo ntirizumvikana muri wowe ukundi. #Yer 7.34; 25.10 23Umucyo w'itabaza ntuzaboneka muri wowe ukundi, kandi ijwi ry'umukwe n'iry'umugeni ntazumvikana muri wowe ukundi. Abatunzi bawe bari abakomeye bo mu isi, kuko amahanga yose yayobejwe n'uburozi bwawe. 24#Yer 51.49 Kandi muri uwo mudugudu ni ho amaraso y'abahanuzi n'ay'abera n'abiciwe mu isi bose yabonetse.”

Currently Selected:

Ibyahisuwe 18: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy