Zaburi 87
87
1 Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra.
Urufatiro yashyizeho ruri ku misozi yera.
2Uwiteka akunda amarembo y'i Siyoni,
Akayarutisha ubuturo bwose bw'Abayakobo.
3Wa rurembo rw'Imana we,
Uvugwaho iby'icyubahiro.
Sela.
4“Nzavuga Rahabu#Rahabu: cyangwa, Egiputa; reba Zab 89.11. n'i Babuloni ko biri mu bāmenya,
Dore Filisitiya n'i Tiro na Etiyopiya,
Iyo ni ho bavukiye.”
5Ni koko bazavuga iby'i Siyoni bati
“Umuntu wese yavukiyeyo,
Kandi Isumbabyose ubwayo izabakomeza.”
6Uwiteka niyandika amahanga azabara ati
“Ishyanga naka na naka yavukiyeyo.”
Sela.
7Abaririmbyi n'ababyinnyi bazavuga bati
“Amasōko yanjye yose ari muri wowe.”
Currently Selected:
Zaburi 87: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.