Zaburi 86
86
1 Gusenga kwa Dawidi.
Uwiteka, ntegera ugutwi unsubirize,
Kuko ndi umunyamubabaro n'umukene.
2Rindira umutima wanjye kuko ndi umukunzi wawe,
Mana yanjye, kiza umugaragu wawe ukwiringira.
3Mwami, mbabaririra,
Kuko ari wowe ntakira umunsi ukīra.
4Wishimishiriza umutima w'umugaragu wawe,
Kuko ari wowe Mwami ncururira umutima.
5Kuko wowe Mwami uri mwiza, witeguye kubabarira,
Kandi wuzuye imbabazi ku bakwambaza bose.
6Uwiteka, tegera ugutwi gusenga kwanjye,
Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.
7Ku munsi w'amakuba yanjye no ku w'ibyago byanjye nzakwambaza,
Kuko uzansubiza.
8Mwami, mu bigirwamana nta gihwanye nawe,
Kandi nta mirimo ihwanye n'iyawe.
9 #
Ibyah 15.4
Mwami, amahanga yose waremye azaza,
Akwikubite imbere akuramye,
Kandi bazahimbaza izina ryawe.
10Kuko ukomeye kandi ukora ibitangaza,
Ni wowe Mana wenyine.
11Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe,
Nanjye nzajya ngendera mu murava wawe.
Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye,
Ngo wubahe izina ryawe.
12Mwami Mana yanjye, nzagushimisha umutima wanjye wose,
Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose.
13Kuko imbabazi ungirira ari nyinshi,
Kandi wakijije ubugingo bwanjye,
Ntibwajya ikuzimu ko hasi.
14Mana, abibone bampagurukiye,
Iteraniro ry'abanyarugomo ryashatse ubugingo bwanjye,
Batagushyize imbere yabo.
15Ariko wowe Mwami,
Uri Imana y'ibambe n'imbabazi,
Itinda kurakara,
Ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi.
16Unkebuke umbabarire,
Uhe umugaragu wawe imbaraga zawe,
Ukize umwana w'umuja wawe.
17Unyereke ikimenyetso cy'ibyiza,
Kugira ngo abanyanga bakirebe bamware,
Kuko wowe Uwiteka, untabaye ukamara umubabaro.
Currently Selected:
Zaburi 86: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.