Zaburi 85
85
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni Zaburi ya bene Kōra.
2Uwiteka, wagiriye igihugu cyawe imbabazi;
Wagaruye Abayakobo bajyanywe ho iminyago.#85.2-14: iyi mirongo ihwanye na 85.1-13 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Wababariye gukiranirwa k'ubwoko bwawe,
Watwikiriye ibyaha byabo byose.
Sela.
4Wakuyeho umujinya wawe wose,
Waretse uburakari bwawe bukaze urabworoshya.
5Mana y'agakiza kacu utwigarurire,
Kandi ushire umujinya wawe utugirira.
6Uzaturakarira iteka?
Uzakomeza uburakari bwawe ibihe byose?
7Ntuzagaruka ubwawe ngo utuzure,
Kugira ngo ubwoko bwawe bukwishimire?
8Uwiteka, utwereke imbabazi zawe,
Uduhe agakiza kawe.
9Reka numve ibyo Imana Uwiteka izavuga,
Kuko izabwira ubwoko bwayo n'abakunzi bayo amahoro,
Ariko be kugarukira ubupfu.
10Ni ukuri agakiza kayo kari bugufi bw'abayubaha,
Kugira ngo ubwiza bwayo bube mu gihugu cyacu.
11Imbabazi n'umurava birahuye,
Gukiranuka n'amahoro birahoberanye.
12Umurava umeze mu butaka,
Gukiranuka kurebye mu isi kuri mu ijuru.
13Kandi Uwiteka azatanga ibyiza,
Igihugu cyacu kizera umwero wacyo.
14Gukiranuka kuzamubanziriza,
Kandi kuzahindura intambwe ze inzira yanyurwamo.
Currently Selected:
Zaburi 85: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.