YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 88

88
1 Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra, yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Mahalati Leyanoti.” Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge ya Hemani Umwezerahi.
2Uwiteka, Mana y'agakiza kanjye,
Ntakira imbere yawe ku manywa na nijoro.#88.2-19: iyi mirongo ihwanye na 88.1-18 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Gusenga kwanjye kwinjire imbere yawe,
Utegere ugutwi gutaka kwanjye,
4Kuko umutima wanjye wuzuye imibabaro,
Kandi ubugingo bwanjye bwegereye ikuzimu.
5Bambarana n'abamanuka bajya muri rwa rwobo,
Meze nk'udafite gitabara.
6Nasizwe mu bapfuye,
Meze nk'abishwe baryama mu gituro,
Abo utacyibuka ukundi,
Kandi batandukanye n'ukuboko kwawe.
7Wanshyize mu rwobo rwo hasi,
Ahantu h'umwijima h'ikuzimu.
8Umujinya wawe uranshikamiye,
Kandi wambabarishije umuraba wawe wose.
Sela.
9Wantandukanije n'abamenyi banjye ubanshyira kure,
Wangize uwo banga urunuka,
Ndakingiranywe simbasha gusohoka.
10Mu maso hanjye hananurwa n'umubabaro.
Uwiteka, njya ngutakira uko bukeye,
Nkakuramburira amaboko.
11Mbese uzereka abapfuye ibitangaza?
Ibicucu bizazuka bigushime?
Sela.
12Imbabazi zawe zizavugirwa ikuzimu?
Cyangwa se umurava wawe uzavugirwa mu irimbukiro?
13Ibitangaza byawe bizamenyekanira mu mwijima?
Gukiranuka kwawe kuzamenyekanira mu gihugu cyibagiza?
14Ariko Uwiteka ni wowe ntakira,
Kandi mu gitondo gusenga kwanjye kuzajya kugusanganira.
15Uwiteka, ni iki gituma uta ubugingo bwanjye?
Ni iki gituma umpisha mu maso hawe?
16Nahereye mu buto mbabazwa ndwana n'umutima,
Ngitewe n'ibiteye ubwoba byawe mpagarika umutima.
17Umujinya wawe w'inkazi urandengeye,
Ibiteye ubwoba byawe biratsembye.
18Byangose nk'amazi umunsi urīra,
Byanzengurukiye byose icyarimwe.
19Abakunzi banjye n'incuti zanjye wabatadukanirije kure yanjye,
Abamenyi banjye bagiye mu mwijima.

Currently Selected:

Zaburi 88: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 88