Zaburi 89
89
1 #
1 Abami 5.11
Indirimbo yahimbishijwe ubwenge ya Etani Umunyezerahi.
2Nzaririmba iteka imbabazi z'Uwiteka,
Ab'ibihe byose nzabamenyesha umurava wawe n'akanwa kanjye.#89.2-53: iyi mirongo ihwanye na 89.1-52 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Kuko navuze nti
“Imbabazi zizakomezwa iteka,
No mu ijuru ubwaho uzahashimangira umurava wawe.”
4“Nasezeranye isezerano n'uwo natoranije,
Narahiye Dawidi umugaragu wanjye
5 #
2 Sam 7.12-16; 1 Ngoma 17.11-14; Zab 132.11; Ibyak 2.30 Nti ‘Nzashimangira urubyaro rwawe iteka,
Intebe yawe y'ubwami nzayikomeza,
Ukageza ibihe byose.’ ”
Sela.
6Uwiteka, ijuru rizashima ibitangaza byawe,
Umurava wawe uzashimirwa mu iteraniro ry'abera.
7Ni nde wo mu ijuru wagereranywa n'Uwiteka?
Ni nde wo mu bana b'Imana uhwanye n'Uwiteka?
8Ni we Mana iteye ubwoba bwinshi mu rukiko rw'abera,
Ni iyo gutinywa kurusha abayikikije bose.
9Uwiteka, Mana Nyiringabo,
Ni nde munyambaraga uhwanye nawe, Uwiteka?
Umurava wawe urakugose impande zose.
10Ni wowe utegeka kwihinduriza kw'inyanja,
Iyo umuraba wayo uhagurutse urawutūrisha.
11Ni wowe wamenaguye Rahabu imeze nk'uwishwe,
Watatanishije ababisha bawe ukoboko kw'imbaraga zawe.
12Ijuru ni iryawe, isi na yo ni iyawe,
Isi n'ibiyuzuye ni wowe wabishimangiye.
13Ikasikazi n'ikusi ni wowe waharemye,
I Taboru n'i Herumoni hishimira izina ryawe.
14Ufite ukuboko kw'imbaraga,
Ukuboko kwawe kurakomeye,
Ukuboko kwawe kw'iburyo gushyizwe hejuru.
15Gukiranuka no guca imanza zitabera ni imfatiro z'intebe yawe,
Imbabazi n'umurava birakubanziriza.
16Hahirwa ishyanga rizi ijwi ry'impundu,
Uwiteka, rigendera mu mucyo wo mu maso hawe.
17Bishimira izina ryawe umunsi ukīra,
Kandi gukiranuka kwawe ni ko kubashyirisha hejuru.
18Kuko uri icyubahiro cy'imbaraga zabo,
Imbabazi zawe ni zo zizashyirisha hejuru ihembe ryacu.
19Kuko ingabo idukingira ari Uwiteka,
Umwami wacu ari Uwera wa Isirayeli.
20Cya gihe wabwiriye abakunzi bawe mu byo beretswe uti
“Mpaye umunyambaraga gufasha kwanjye,
Nshyize hejuru uwatoranijwe mu bantu.
21 #
1 Sam 13.14; 16.12; Ibyak 13.22 Mbonye Dawidi umugaragu wanjye,
Musīze amavuta yanjye yera.
22Ikiganza cyanjye kizajya kibana na we,
Ukuboko kwanjye kuzamukomeza.
23Umwanzi we ntazamutungura,
Kandi umunyabyaha ntazamugirira nabi.
24Nanjye nzakubita ababisha be bagwe imbere ye,
Nzakubita abamwanga.
25Ariko umurava wanjye n'imbabazi zanjye bizabana na we,
Kandi izina ryanjye rizashyirisha hejuru ihembe rye.
26Nzashyira inyanja mu ntoki ze,
N'inzūzi mu kuboko kwe kw'iburyo.
27Azantakira ati
‘Ni wowe Data, Imana yanjye,
Igitare cy'agakiza kanjye.’
28 #
Ibyah 1.5
Kandi nzamuhindura impfura yanjye,
Asumbe abandi bami bo mu isi.
29Nzamubikira imbabazi zanjye iteka ryose,
Isezerano ryanjye rizakomera kuri we.
30Kandi nzaramisha urubyaro rwe iteka ryose,
Nzaramisha intebe ye y'ubwami nk'iminsi y'ijuru.
31“Niba abana be bazareka amategeko yanjye,
Ntibagendere mu byo nategetse,
32Niba bazaca ku mateka yanjye,
Ntibitondere amategeko yanjye,
33Ni bwo nzahōrēsha ibicumuro byabo inkoni,
No gukiranirwa kwabo nzaguhōrēsha kubakubita.
34Ariko sinzamukuraho rwose imbabazi zanjye,
Sinzivuguruza umurava wanjye.
35Sinzica isezerano ryanjye,
Sinzahindura ijambo ryavuye mu kanwa kanjye.
36“Igihe kimwe narahiye kwera kwanjye,
Sinzabeshya Dawidi.
37Urubyaro rwe ruzarama iteka,
Intebe ye y'ubwami izarama nk'izuba imbere yanjye.
38Izakomezwa iteka ryose nk'ukwezi,
Mu ijuru hariho ubihamya wo kwizerwa.”
Sela.
39Ariko ubwawe wataye kure uwo wasīze uramureka,
Wamugiriye umujinya.
40Wanze urunuka isezerano ry'umugaragu wawe,
Wahumanishije ikamba rye kurijugunya hasi.
41Wagushije inkike ze zose,
Washenye ibihome bye.
42Abahisi bose baramunyaga,
Abaye igitutsi ku baturanyi be.
43Washyize hejuru ukuboko kw'iburyo kw'ababisha be,
Wishimishije abanzi be bose.
44Ni koko usubiza inyuma ubugi bw'inkota ye,
Kandi ntiwamuhaye guhagarara ashikamye mu ntambara.
45Wamazeho ubwiza bwe,
Wajugunye intebe ye y'ubwami hasi
46Wagabanije iminsi y'ubusore bwe,
Wamwambitse isoni.
Sela.
47Uwiteka, uzageza he kwihisha iteka?
Umujinya wawe uzageza he kwaka nk'umuriro?
48Ibuka ko ndi uw'igihe gito,
Erega abana b'abantu bose wabaremeye ubusa!
49Ni nde uzarama ntapfe,
Agakiza ubugingo bwe ukuboko kw'ikuzimu?
Sela.
50Mwami, imbabazi zawe za kera ziri he,
Warahiye Dawidi ku bw'umurava wawe?
51Mwami, ibuka ibitutsi batuka abagaragu bawe,
Uko niyumanganya mu mutima iby'amahanga yose uko ari menshi.
52Uwiteka, ibuka ibitutsi by'abanzi bawe,
Batutse intambwe z'uwo wasīze.
53Uwiteka ahimbazwe iteka ryose.
Amen kandi Amen.
Currently Selected:
Zaburi 89: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.