Zaburi 38
38
1 Zaburi iyi ni iya Dawidi, yahimbiwe kuba urwibutso.
2Uwiteka ntumpanishe umujinya wawe,
Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa.#38.2-23: iyi mirongo ihwanye na 38.1-22 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Kuko imyambi yawe impamye,
Ukuboko kwawe kukanshikamira.
4Nta hazima mu mubiri wanjye ku bw'umujinya wawe,
Nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw'ibyaha byanjye.
5Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye,
Bihwanye n'umutwaro uremereye unanira.
6Inguma zanjye ziranuka kandi ziraboze,
Ku bw'ubupfu bwanjye.
7Ndahetamye nunamye cyane,
Ngenda nambaye ibyo kwirabura umunsi ukira.
8Kuko ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye umuriro,
Kandi nta hazima mu mubiri wanjye.
9Ndahondobereye ndavunaguritse,
Nanihishijwe no guhagarika umutima.
10Mwami, ibyo nshaka byose biri imbere yawe,
Kuniha kwanjye ntuguhishwa.
11Umutima urankubita,
Intege zanjye zirashira,
Amaso yanjye na yo ubwayo afite ibihuzenge.
12Abakunzi banjye n'incuti zanjye,
bampaye akato ku bw'icyago cyanjye,
Bene wacu bampagaze kure.
13Kandi abashaka kunyica bantega imitego,
Abanshakira ibyago bavuga iby'ubwicanyi,
Bagatekereza uburiganya umunsi ukira.
14Ariko jyeweho meze nk'igipfamatwi sinumva,
Meze nk'ikiragi kitabumbura umunwa.
15Ni ukuri meze nk'umuntu utumva,
Udafite mu kanwa ibyo asubiza undi.
16Kuko Uwiteka ari wowe niringiye,
Mwami Imana yanjye ni wowe uzansubiza.
17Kuko navuze nti “Be kunyishima hejuru,
Iyo ikirenge cyanjye kinyereye banyirata hejuru.”
18Kuko ndi bugufi bwo gucumbagira,
Kandi umubabaro wanjye uri imbere yanjye iteka.
19Kuko nzatura gukiranirwa kwanjye,
Nzagira agahinda k'ibyaha byanjye.
20Ariko abanzi banjye ni abanyantege nyinshi,
Kandi ni abanyamaboko,
Abanyangira impamvu z'ibinyoma baragwiriye.
21Abitura inabi ababagiriye neza,
Na bo ni abanzi banjye kuko nkurikiza icyiza.
22Uwiteka ntundeke,
Mana yanjye ntumbe kure.
23Mwami gakiza kanjye,
Tebuka untabare.
Currently Selected:
Zaburi 38: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.