YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 37

37
1 Zaburi ya Dawidi.
Ntuhagarikwe umutima n'abakora ibyaha,
Kandi ntugirire ishyari abakiranirwa.
2Kuko bazacibwa vuba nk'ubwatsi,
Bazuma nk'igisambu kibisi.
3Wiringire Uwiteka ukore ibyiza,
Guma mu gihugu ukurikize umurava.
4Kandi wishimire Uwiteka,
Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.
5Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose,
Abe ari we wiringira na we azabisohoza.
6Kandi azerekana gukiranuka kwawe nk'umucyo,
N'ukuri k'urubanza rwawe nk'amanywa y'ihangu.
7Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye,
Ntuhagarikwe umutima n'ubona ibyiza mu rugendo rwe,
N'umuntu usohoza inama mbi.
8Reka umujinya, va mu burakari,
Ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa.
9Kuko abakora ibyaha bazarimburwa,
Ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu.
10Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho,
Ni koko uzitegereza ahe umubure.
11 # Mat 5.5 Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu,
Bazishimira amahoro menshi.
12Umunyabyaha ajya inama zo kugirira umukiranutsi nabi,
Kandi amuhekenyera amenyo.
13Umwami Imana izamuseka,
Kuko ireba yuko igihe cye kigiye gusohora.
14Abanyabyaha bakuriye inkota bafora imiheto,
Kugira ngo batsinde umunyamubabaro n'umukene,
Bice abagenda batunganye.
15Inkota yabo ni bo izacumita imitima,
Imiheto yabo izavunika.
16Ibike umukiranutsi afite,
Biruta ubutunzi bwinshi bw'abanyabyaha benshi.
17Kuko amaboko y'abanyabyaha azavunika,
Ariko Uwiteka aramira abakiranutsi.
18Uwiteka azi iminsi y'abatunganye,
Umwandu wabo uzahoraho iteka.
19Ntibazakorwa n'isoni mu gihe cy'ibyago,
Mu minsi y'inzara bazahazwa.
20Ariko abanyabyaha bazarimbuka,
Kandi abanzi b'Uwiteka bazashira nk'ubwiza bw'urwuri,
Bazarimbuka, bazarimbukira mu mwotsi.
21Umunyabyaha aragurizwa ntiyishyure,
Ariko umukiranutsi agira ubuntu agatanga.
22Kuko abahabwa umugisha n'Uwiteka bazaragwa igihugu,
Abavunwa na we bazarimburwa.
23Iyo intambwe z'umuntu zikomejwe n'Uwiteka,
Akishimira inzira ye,
24Naho yagwa ntazarambarara,
Kuko Uwiteka amuramije ukuboko kwe.
25Nari umusore none ndashaje,
Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe,
Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.
26Agira ubuntu umunsi ukira, akaguriza abandi,
Urubyaro rwe rukabona umugisha.
27Va mu byaha ujye ukora ibyiza,
Uzaba gakondo iteka.
28Uwiteka akunda imanza zitabera,
Ntareka abakunzi be,
Barindwa iteka ryose.
Ariko urubyaro rw'abanyabyaha ruzarimburwa.
29Abakiranutsi bazaragwa igihugu,
Bakibemo iteka.
30Akanwa k'umukiranutsi kavuga iby'ubwenge,
N'ururimi rwe ruvuga ibyo gukiranuka.
31Amategeko y'Imana ye ari mu mutima we,
Nta ntambwe ze zizanyerera.
32Umunyabyaha agenzura umukiranutsi,
Agashaka kumwica.
33Uwiteka ntazamurekera mu kuboko kwe,
Kandi ntazamutsindisha mu manza.
34Ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye,
Na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu,
Abanyabyaha bazarimburwa ureba.
35Nabonye umunyabyaha afite ubutware bukomeye,
Agāye nk'igiti kibisi cyishimiye ubutaka.
36Maze barahanyuze basanga adahari,
Kandi naramushatse ntiyaboneka.
37Witegereze uboneye rwose, urebe utunganye,
Kuko umunyamahoro azagira urubyaro.
38Abacumura bo bazarimburirwa hamwe,
Urubyaro rw'umunyabyaha ruzarimburwa.
39Ariko agakiza k'abakiranutsi gaturuka ku Uwiteka,
Ni we gihome kibakingira mu gihe cy'amakuba.
40Kandi Uwiteka arabatabara akabārura,
Abārura mu banyabyaha akabakiza,
Kuko bamuhungiyeho.

Currently Selected:

Zaburi 37: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in