YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 39

39
1 Zaburi iyi yahimbiwe Yedutuni, umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Naribwiye nti “Nzirindira mu nzira zanjye,
Kugira ngo ntacumuza ururimi rwanjye.
Nzajya mfata ururimi rwanjye,
Umunyabyaha akiri imbere yanjye.”#39.2-14: iyi mirongo ihwanye na 39.1-13 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Nabeshejwe nk'ikiragi no kutavuga,
narahoze naho byaba ibyiza sinabivuga,
Umubabaro wanjye uragwira.
4Umutima wanjye ungurumana mu nda,
Ngitekereza umuriro unyakamo,
Maze mvugisha ururimi nti
5“Uwiteka, umenyeshe iherezo ryanjye,
N'urugero rw'iminsi yanjye,
Menye ko ndi igikenya.”
6Dore wahinduye iminsi yanjye nk'intambwe z'intoki,
Igihe cy'ubugingo bwanjye kuri wowe kimeze nk'ubusa,
Ni ukuri umuntu wese nubwo akomeye, ni umwuka gusa.
Sela.
7Ni ukuri umuntu wese agenda nk'igicucu,
Ni ukuri bahagarikira umutima ubusa,
Umuntu arundanya ubutunzi atazi uzabujyana.
8Mwami, none ntegereje iki?
Ni wowe niringira.
9Unkize ibicumuro byanjye byose,
Ntumpindure uwo gutukwa n'abapfu.
10Narahoze sinabumbura akanwa,
Kuko ari wowe wabikoze.
11Unkureho inkoni yawe,
Mazwe no gukubitwa n'ukuboko kwawe.
12Iyo uhaniye umuntu gukiranirwa kwe umuhanisha ibihano,
Unyenzura ubwiza bwe nk'inyenzi,
Ni ukuri umuntu wese ni umwuka gusa.
Sela.
13Uwiteka umva gusenga kwanjye,
tegera ugutwi gutaka kwanjye,
Ntiwicire amatwi amarira yanjye.
Kuko ndi umusuhuke imbere yawe,
N'umwimukira nk'uko ba sogokuruza bose bari bari.
14Rekera aho kundeba igitsure,
Mbone uko nsubizwamo intege,
Ntarava hano ntakibaho.

Currently Selected:

Zaburi 39: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in