Zaburi 119
119
ALEFU
1Hahirwa abagenda batunganye,
Bakagendera mu mategeko y'Uwiteka.
2Hahirwa abitondera ibyo yahamije,
Bakamushakisha umutima wose.
3Ni koko nta cy'ubugoryi bakora,
Bagendera mu nzira ze.
4Wategekeye amategeko wigishije,
Kugira ngo bayitondere n'umwete.
5Icyampa inzira zanjye zigakomerera,
Kwitondera amategeko wandikishije.
6Ubwo nzita ku byo wategetse byose,
Ni bwo ntazakorwa n'isoni.
7Nzagushimisha umutima utunganye,
Nimara kwiga amateka yawe yo gukiranuka.
8Nzajya nitondera amategeko wandikishije,
Ntundeke rwose.
BETI
9Umusore azeza inzira ye ate?
Azayejesha kuyitondera nk'uko ijambo ryawe ritegeka.
10Nagushakishije umutima wose,
Ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse.
11Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye,
Kugira ngo ntagucumuraho.
12Uwiteka, uri uwo guhimbazwa,
Ujye unyigisha amategeko wandikishije.
13Iminwa yanjye yatekerereje abantu,
Amateka y'akanwa kawe yose.
14Njya nishimira inzira y'ibyo wahamije,
Ngo nyihwanye n'ubutunzi bwose.
15Nzibwira amategeko wigishije,
Kandi nzita ku nzira zawe.
16Nzishimira amategeko wandikishije,
Sinzibagirwa ijambo ryawe.
GIMELU
17Ugirire neza umugaragu wawe,
Kugira ngo mbeho nitondere ijambo ryawe.
18Hwejesha amaso yanjye,
Kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe.
19Ndi umusuhuke mu isi,
Ntumpishe ibyo wategetse.
20Umutima wanjye ushenguwe no kwifuza,
Ujya wifuza amateka yawe ibihe byose.
21Uhana abībone ari bo bivume,
Byiyobagiza ibyo wategetse.
22Unkureho umugayo n'igisuzuguriro,
Kuko njya nitondera ibyo wahamije.
23N'abakomeye bicaraga bamvuga nabi,
Ariko umugaragu wawe nkibwira amategeko wandikishije.
24Kandi nishimira ibyo wahamije,
Ni byo bingīra inama.
DALETI
25Umutima wanjye womatanye n'umukungugu,
Unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.
26Nagutekerereje inzira zanjye uransubiza,
Ujye unyigisha amategeko wandikishije.
27Umenyeshe inzira y'amategeko wigishije,
Kugira ngo nibwire imirimo itangaza wakoze.
28Umutima wanjye urijijwe n'agahinda,
Nkomeza nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.
29Unkureho inzira y'ibinyoma,
Umpere amategeko yawe ubuntu.
30Nahisemo inzira y'umurava,
Nashyize amateka yawe imbere yanjye.
31Nomatanye n'ibyo wahamije,
Uwiteka, ntunkoze isoni.
32Nzagenda niruka mu nzira y'ibyo wategetse,
Ubwo uzagūra umutima wanjye.
HE
33Uwiteka, ujye unyigisha inzira y'amategeko wandikishije:
Kugira ngo nyitondere kugeza ku mperuka.
34Umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe;
Nyitondereshe umutima wose.
35Uncishe mu nzira y'ibyo wategetse,
Kuko ari byo nishimira.
36Uhindurire umutima wanjye ku byo wahamije,
Ariko si ku ndamu mbi.
37Ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro,
Unzurire mu nzira zawe.
38Ukomereze umugaragu wawe ijambo ryawe,
Ryasezeranijwe abakubaha.
39Unkureho umugayo ntinya,
Kuko amateka yawe ari meza.
40Dore njya nifuza amategeko wigishije,
Unzure ku bwo gukiranuka kwawe.
VAWU
41Uwiteka, imbabazi zawe zingereho,
Ni zo gakiza kawe nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.
42Ni ho nzabona icyo mbwira untutse,
Kuko niringira ijambo ryawe.
43Kandi ntukure rwose ijambo ry'ukuri mu kanwa kanjye,
Kuko njya niringira kubona amateka yawe.
44Ni ho nzajya nitondera amategeko yawe,
Ubudasiba iteka ryose.
45Kandi nzagendana umudendezo,
Kuko njya ndondora amategeko wigishije.
46Nzavugira imbere y'abami ibyo wahamije,
Ne gukorwa n'isoni.
47Kandi nzishimira ibyo wategetse,
Ndabikunda.
48Kandi nzamanikira amaboko ibyo wategetse, ndabikunda,
Kandi nzibwira amategeko wandikishije.
ZAYINI
49Wibuke ijambo wasezeranije umugaragu wawe,
Kuko wanyiringije.
50Iki ni cyo kimara umubabaro mu makuba yanjye no mu byago byanjye,
Ni uko ijambo ryawe ryanzuye.
51Abibone bajya bankoba cyane,
Ariko sinteshuke ngo mve mu mategeko yawe.
52Uwiteka, njya nibuka amateka yawe ya kera,
Nkīmara umubabaro.
53Uburakari bwotsa buramfashe,
Ntewe n'abanyabyaha bareka amategeko yawe.
54Amategeko wandikishije abereye indirimbo zanjye,
Mu nzu y'ubusuhuke bwanjye.
55Uwiteka, njya nibuka izina ryawe nijoro,
Nkitondera amategeko yawe.
56Iki ni cyo nahawe:
Ni ukwitondera amategeko wigishije.
HETI
57Uwiteka ni we mugabane wanjye,
Navuze yuko nzitondera amagambo yawe.
58Njya ngushakisha umutima wose kundebana urukundo,
Umbabarire, nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.
59Njya ntekereza inzira zanjye,
Ngahindurira ibirenge byanjye ku byo wahamije.
60Ngatebuka sintinde,
Kwitondera ibyo wategetse.
61Ikigoyi cy'abanyabyaha kirambohaboshye,
Ariko sinibagirwa amategeko yawe.
62Mu gicuku nzakanguka ngushimire,
Amateka yawe yo gukiranuka.
63Mbana n'abakubaha bose,
N'abitondera amategeko wigishije.
64Uwiteka, isi yuzuye imbabazi zawe,
Ujye unyigisha amategeko wandikishije.
TETI
65Uwiteka, wagiriye neza umugaragu wawe,
Nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.
66Ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge,
Kuko nizera amategeko yawe.
67Ntarababazwa narayobaga,
Ariko none nitondera ijambo ryawe.
68Uri mwiza kandi ugira neza,
Ujye unyigisha amategeko wandikishije.
69Abibone bajya bandemera ibinyoma,
Ariko jyeweho nzitonderesha amategeko yawe umutima wanjye wose.
70Imitima yabo ihonjotse nk'ibinure,
Ariko jyeweho nishimira amategeko yawe.
71Kubabazwa kwangiriye umumaro,
Kugira ngo nige amategeko wandikishije.
72Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay'igiciro kuri jye,
Kiruta icy'ibice ibihumbi by'ifeza n'izahabu.
YODI
73Intoki zawe ni zo zandemye, ni zo zambumbye,
Umpe ubwenge kugira ngo nige ibyo wategetse.
74Abakūbaha bazandeba bishime,
Kuko niringira ijambo ryawe.
75Uwiteka, nzi yuko amateka yawe ari ayo gukiranuka,
Kandi yuko umurava ari wo waguteye kuncisha bugufi.
76Ndakwinginze, imbabazi zawe zimare umubabaro,
Nk'uko ijambo ryawe riri wasezeranije umugaragu wawe.
77Ibambe ryawe ringereho kugira ngo mbeho,
Kuko amategeko yawe ari yo munezero wanjye.
78Abībone bakorwe n'isoni,
Kuko bandenganishije ibinyoma,
Ariko jyeweho nzajya nibwira amategeko yawe.
79Abakūbaha bampindukirire,
Kugira ngo bamenye ibyo wahamije.
80Umutima wanjye utungane mu mategeko wandikishije,
Kugira ngo ne gukorwa n'isoni.
KAFU
81Umutima wanjye ugushwa isari no kwifuza agakiza kawe,
Ariko niringira ijambo ryawe.
82Amaso yanjye amarwa no kwifuza ijambo ryawe,
Nkivuga nti “Uzamara umubabaro ryari?”
83Kuko mpindutse nk'imvumba y'uruhu iba ku mwotsi,
Ariko sinibagirwe amategeko wandikishije.
84Iminsi y'ubugingo bw'umugaragu wawe ni ingahe?
Uzasohoza ryari iteka ku bangenza?
85Abibone badakurikiza amategeko yawe,
Bandimiye amashya.
86Ibyo wategetse byose ni umurava,
Bangenjesha ibinyoma, ntabara.
87Bashigaje hato bakandimbura mu isi,
Ariko sinareka amategeko wigishije.
88Unzure nk'uko imbabazi zawe ziri,
Kugira ngo nitondere ibyo akanwa kawe kahamije.
LAMEDI
89Uwiteka, iteka ryose,
Ijambo ryawe rihora mu ijuru rihamye.
90Umurava wawe uhoraho ibihe byose,
Wakomeje isi igumaho.
91Amategeko yawe ni yo atuma byose bibaho uyu munsi,
Kuko byose bigukorera.
92Iyaba amategeko yawe atari yo munezero wanjye,
Cya gihe mba nararimbuwe n'umubabaro wanjye.
93Ntabwo nzibagirwa amategeko wigishije,
Kuko ari yo wanzurishije.
94Ndi uwawe nkiza,
Kuko ndondora amategeko wigishije.
95Abanyabyaha bajya bantegerereza kundimbura,
Ariko nzita ku byo wahamije.
96Narebye yuko ibitunganye rwose byose bifite aho bigarukira,
Ariko amategeko yawe ni magari cyane.
MEMU
97Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni,
Ni yo nibwira umunsi ukīra.
98Ibyo wategetse bituma ndusha abanzi banjye ubwenge,
Kuko bihorana nanjye iteka.
99Mfite ubwenge buruta ubw'abigisha banjye bose,
Kuko ibyo wahamije ari ibyo nibwira.
100Ndajijuka nkarusha abasaza,
Kuko njya nitondera amategeko wigishije.
101Njya ndinda ibirenge byanjye inzira mbi zose,
Kugira ngo nitondere ijambo ryawe.
102Simva mu mateka yawe,
Kuko ari wowe wanyigishije.
103Amagambo yawe aryohereye ubu bugeni mu nkanka zanjye,
Arusha ubuki kuryohera mu kanwa kanjye.
104Amategeko wigishije ampesha guhitamo,
Ni cyo gituma nanga inzira z'ibinyoma zose.
NUNI
105Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye,
Ni umucyo umurikira inzira yanjye.
106Nararahiye ndabikomeza,
Yuko nzitondera amateka yawe yo gukiranuka.
107Ndababazwa cyane,
Uwiteka, unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.
108Uwiteka ndakwinginze,
Wemere amaturo y'akanwa kanjye ava mu rukundo,
Kandi ujye unyigisha amateka yawe.
109Ubugingo bwanjye buri mu kaga#mu kaga: mu Ruheburayo byanditswe ngo, mu ntoki zanjye. iteka,
Ariko sinibagirwa amategeko yawe.
110Abanyabyaha bajya bantega ikigoyi,
Ariko sinyobe amategeko wigishije.
111Ibyo wahamije nabyendeye kuba umwandu wanjye iteka,
Kuko ari byo byishimo by'umutima wanjye.
112Nshyize umutima wanjye ku gusohoza amategeko yawe,
Iteka ryose kugeza ku mperuka.
SAMEKI
113Nanga ab'imitima ibiri,
Ariko amategeko yawe ndayakunda.
114Ni wowe bwihisho bwanjye n'ingabo inkingira,
Niringira ijambo ryawe.
115Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimuve aho ndi,
Kugira ngo nitondere ibyo Imana yanjye yategetse.
116Umbere ubwishingikirizo nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije,
Kugira ngo mbeho ne kuzakozwa isoni n'ibyiringiro byanjye.
117Undamire nzaba mu mahoro,
Njye nitondera amategeko wandikishije.
118Wasuzuguye abiyobagiza bose amategeko wandikishije,
Kuko uburiganya bwabo ari ibinyoma.
119Ukuraho abanyabyaha bo mu isi bose nk'inkamba,
Ni cyo gituma nkunda ibyo wahamije.
120Umubiri wanjye uhindishwa umushyitsi no kugutinya,
Kandi ntinya amateka yawe.
AYINI
121Njya nkora ibihūra n'amateka n'ibyo gukiranuka,
Ntundekere abampata.
122Wigwatirize yuko uzagirira neza umugaragu wawe,
Abībone be kumpata.
123Amaso yanjye amarwa no kwifuza agakiza kawe,
N'ijambo ryawe ryo gukiranuka.
124Ujye ugirira umugaragu wawe ibihwanye n'imbabazi zawe,
Kandi unyigishe amategeko wandikishije.
125Ndi umugaragu wawe umpe ubwenge,
Kugira ngo menye ibyo wahamije.
126Igihe gikwiriye cyo gukora k'Uwiteka kirasohoye,
Kuko bahinduye ubusa amategeko yawe.
127Ni cyo gituma nkunda ibyo wategetse,
Nkabirutisha izahabu naho yaba izahabu nziza.
128Ni cyo gituma nibwira yuko amategeko wigishije yose atunganye,
Kandi nanga inzira z'ibinyoma zose.
PE
129Ibyo wahamije ni ibitangaza,
Ni cyo gituma umutima wanjye ubyitondera.
130Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo,
Guha abaswa ubwenge.
131Nasama akanwa nkahagira,
Kuko nifuza amategeko yawe.
132Unkebuke umbabarire,
Nk'uko umenyereye kubabarira abakunda izina ryawe.
133Ujye utunganya intambwe zanjye mu ijambo ryawe,
Gukiranirwa kose kwe kuntegeka.
134Uncungure ne guhatwa n'abantu,
Kugira ngo nitondere amategeko wigishije.
135Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe,
Unyigishe amategeko wandikishije.
136Amaso yanjye atembyemo imigezi y'amazi,
Kuko batitondera amategeko yawe.
TSADE
137Uwiteka, uri umukiranutsi,
Amateka yawe aratunganye.
138Ibyo wahamije wabitegekesheje gukiranuka,
N'umurava nyakuri.
139Ishyaka ryanjye rirandimbuye,
Kuko abanzi banjye bibagiwe amagambo yawe.
140Ijambo ryawe ryaravugutiwe cyane,
Ni cyo gituma umugaragu wawe ndikunda.
141Ndoroheje baransuzugura,
Ariko sinibagirwa amategeko wigishije.
142Gukiranuka kwawe ni ugukiranuka kw'iteka ryose,
Amategeko yawe ni ukuri.
143Agahinda n'umubabaro biranteye,
Ariko, ibyo wategetse ni byo munezero wanjye.
144Ibyo wahamije ni ibyo gukiranuka iteka ryose,
Umpe ubwenge kugira ngo mbeho.
KOFU
145Ntakishije umutima wose, Uwiteka nsubiza,
Nzitondera amategeko wandikishije.
146Ndagutakiye nkiza,
Kugira ngo nitondere ibyo wahamije.
147Njya nzinduka umuseke utaratambika ngataka,
Amagambo yawe ni yo niringira.
148Amaso yanjye abanziriza ibicuku,
Kugira ngo nibwire ijambo ryawe.
149Umva ijwi ryanjye nk'uko imbabazi zawe ziri,
Uwiteka, unzure nk'uko iteka ryawe riri.
150Abangenjesha igomwa baregereye,
Bishyize kure y'amategeko yawe.
151Uwiteka, uri bugufi,
Ibyo wategetse byose ni ukuri.
152Uhereye kera namenyeshejwe n'ibyo wahamije,
Yuko wabikomeje iteka ryose.
RESHI
153Ita ku mubabaro wanjye unkize,
Kuko ntibagirwa amategeko yawe.
154Umburanire uncungure,
Unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.
155Agakiza kari kure y'abanyabyaha,
Kuko batarondora amategeko wandikishije.
156Uwiteka, imbabazi zawe zirakomeye,
Unzure nk'uko amateka yawe ari.
157Abangenza n'abanzi banjye ni benshi,
Ariko sinteshuka ngo mve mu byo wahamije.
158Nabonye abava mu isezerano ndabīnuba,
Kuko batitondera ijambo ryawe.
159Ita ku rukundo nkunda amategeko wigishije,
Uwiteka, unzure nk'uko imbabazi zawe ziri.
160Indunduro y'ijambo ryawe ryose ni ukuri,
Amateka yawe yo gukiranuka ahoraho iteka ryose hadasigaye na rimwe.
SHINI
161Abakomeye bajya bangenzereza ubusa,
Ariko amagambo yawe ni yo ahindisha umushyitsi umutima wanjye.
162Nishimira ijambo ryawe,
Nk'ubonye iminyago myinshi.
163Nanga ibinyoma, mbyanga urunuka,
Ariko amategeko yawe ndayakunda.
164Uko bukeye ngushimira karindwi,
Amateka yawe yo gukiranuka.
165Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi,
Nta kigusha bafite.
166Uwiteka, njya niringira agakiza kawe,
Kandi ngakora ibyo wategetse.
167Umutima wanjye ujya witondera ibyo wahamije,
Kandi mbikunda rwose.
168Njya nitondera amategeko wigishije n'ibyo wahamije,
Kuko inzira zawe zose ziri imbere yawe.
TAWU
169Uwiteka, gutaka kwanjye kukwegere,
Umpe ubwenge nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.
170Kwinginga kwanjye kujye imbere yawe,
Unkize nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.
171Iminwa yanjye ivuge ishimwe,
Kuko unyigisha amategeko wandikishije.
172Ururimi rwanjye ruririmbe ijambo ryawe,
Kuko ibyo wategetse byose ari ibyo gukiranuka.
173Ukuboko kwawe kube kwiteguye kuntabara,
Kuko nahisemo amategeko wigishije.
174Uwiteka, njya nifuza agakiza kawe,
Kandi amategeko yawe ni yo munezero wanjye.
175Umutima wanjye ubeho kugira ngo ugushime,
Amateka yawe antabare.
176Nayobye nk'intama izimiye,
Shaka umugaragu wawe,
Kuko ntibagirwa amategeko yawe.
Currently Selected:
Zaburi 119: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.