YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 118

118
1 # 1 Ngoma 16.34; 2 Ngoma 5.13; 7.3; Ezira 3.11; Zab 100.5; 106.1; 107.1; 136.1; Yer 33.11 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,
Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
2Abisirayeli bavuge bati
“Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”
3Inzu y'aba Aroni ivuge iti
“Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”
4Abubaha Uwiteka bavuge bati
“Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”
5Ubwo nari mu mubabaro nambaje Uwiteka,
Uwiteka aranyitaba anshyira ahantu hagari.
6 # Heb 13.6 Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya,
Umuntu yabasha kuntwara iki?
7Uwiteka ari mu ruhande rwanjye arantabara,
Ni cyo gituma nzabona icyo nshakira abanzi banjye.
8Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro,
Kuruta kwiringira abantu.
9Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro,
Kuruta kwiringira abakomeye.
10Amahanga yose yarangose,
Mu izina ry'Uwiteka ndayarimbura.
11Yarangose ni koko yarangose,
Mu izina ry'Uwiteka ndayarimbura.
12Bangose nk'inzuki,
Bazima nk'umuriro w'amahwa,
Mu izina ry'Uwiteka ndayarimbuye.
13Wansunikiye cyane kungusha,
Maze Uwiteka arantabara.
14 # Kuva 15.2; Yes 12.2 Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'indirimbo yanjye,
Kandi yahindutse agakiza kanjye.
15Ijwi ry'impundu bavugiriza agakiza riri mu mahema y'abakiranutsi,
Ukuboko kw'iburyo k'Uwiteka gukora iby'ubutwari.
16Ukuboko kw'iburyo k'Uwiteka gushyizwe hejuru,
Ukuboko kw'iburyo k'Uwiteka gukora iby'ubutwari.
17Sinzapfa ahubwo nzarama,
Ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze.
18Uwiteka yampannye igihano cyane,
Ariko ntiyampaye urupfu.
19Munyuguririre amarembo yo gukiranuka,
Ndinjiramo nshima Uwiteka.
20Iryo ni ryo rembo ry'Uwiteka,
Abakiranutsi ni bo bazaricamo.
21Ndagushimira kuko wanshubije,
Ukampindukira agakiza.
22 # Luka 20.17; Ibyak 4.11; 1 Pet 2.7 Ibuye abubatsi banze, #Mat 21.42; Mar 12.10-11
Ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka.
23Ibyo byavuye ku Uwiteka,
Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.
24Uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye,
Turawishimiramo turawunezererwamo.
25 # Mat 21.9; Mar 11.9; Yoh 12.13 Uwiteka, turakwinginze udukize,
Uwiteka, turakwinginze uduhe kugubwa neza.
26 # Mat 21.9; 23.39; Mar 11.9; Luka 13.35; 19.38; Yoh 12.13 Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka,
Tubasabiriye umugisha mu nzu y'Uwiteka.
27Uwiteka ni Imana y'imbaraga ituvushirije umucyo,
Muboheshe igitambo imigozi,
Mukijyane ku mahembe y'igicaniro.
28Ni wowe Mana yanjye y'imbaraga nzagushima,
Ni wowe Mana yanjye nzagusingiza.
29Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,
Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

Currently Selected:

Zaburi 118: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 118