1
Zaburi 119:105
Bibiliya Yera
Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye.
Compare
Explore Zaburi 119:105
2
Zaburi 119:11
Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho.
Explore Zaburi 119:11
3
Zaburi 119:9
Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk'uko ijambo ryawe ritegeka.
Explore Zaburi 119:9
4
Zaburi 119:2
Hahirwa abitondera ibyo yahamije, Bakamushakisha umutima wose.
Explore Zaburi 119:2
5
Zaburi 119:114
Ni wowe bwihisho bwanjye n'ingabo inkingira, Niringira ijambo ryawe.
Explore Zaburi 119:114
6
Zaburi 119:34
Umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe; Nyitondereshe umutima wose.
Explore Zaburi 119:34
7
Zaburi 119:36
Uhindurire umutima wanjye ku byo wahamije, Ariko si ku ndamu mbi.
Explore Zaburi 119:36
8
Zaburi 119:71
Kubabazwa kwangiriye umumaro, Kugira ngo nige amategeko wandikishije.
Explore Zaburi 119:71
9
Zaburi 119:50
Iki ni cyo kimara umubabaro mu makuba yanjye no mu byago byanjye, Ni uko ijambo ryawe ryanzuye.
Explore Zaburi 119:50
10
Zaburi 119:35
Uncishe mu nzira y'ibyo wategetse, Kuko ari byo nishimira.
Explore Zaburi 119:35
11
Zaburi 119:33
Uwiteka, ujye unyigisha inzira y'amategeko wandikishije: Kugira ngo nyitondere kugeza ku mperuka.
Explore Zaburi 119:33
12
Zaburi 119:28
Umutima wanjye urijijwe n'agahinda, Nkomeza nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.
Explore Zaburi 119:28
13
Zaburi 119:97
Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, Ni yo nibwira umunsi ukīra.
Explore Zaburi 119:97
Home
Bible
Plans
Videos