YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 1

1
1 # 1 Abami 5.12 Imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami w'Abisirayeli.
2Ni iyo kumenyesha ubwenge n'ibibwirizwa,
Ni iyo gusobanura amagambo y'ubuhanga.
3Ni yo ihesha ubwenge bw'imigenzereze,
No gukiranuka no gutunganya no kutabera.
4Ni yo iha umuswa kujijuka,
N'umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga,
5Kugira ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge,
Kandi umuhanga agere ku migambi itunganye.
6Amenye gusobanura imigani n'amarenga,
Kandi n'amagambo n'ibisakuzo by'abanyabwenge.
Ahugura kureka ingeso mbi
7 # Yobu 28.28; Zab 111.10; Imig 9.10 Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya,
Ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n'ibibwiriza.
8Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha,
Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.
9Bizakubera imitamirizo y'imbabazi ku mutwe,
N'imikufi mu ijosi.
10Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya ntukemere.
11Nibavuga bati “Ngwino tujyane,
Twubikirire kuvusha amaraso,
Ducire ibico abatariho urubanza tubahore ubusa,
12Tubamire bunguri ari bazima nk'uko imva imira abantu,
Ndetse ari bataraga nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo,
13Tuzabona ibintu byiza byinshi,
Kandi tuzuzuza amazu yacu iminyago,
14Uzakubira hamwe natwe,
Twese tuzagire uruhago rumwe.”
15Mwana wanjye, ntukajyane na bo,
Urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo,
16Kuko ibirenge byabo byirukira gukora ibibi,
Kandi bihutira kuvusha amaraso.
17Gutega umutego ikiguruka kiwureba,
Ni ukurushywa n'ubusa.
18Amaraso bubikira ni ayabo,
Ubwabo bugingo ni bwo bacira ibico.
19Uko ni ko inzira z'urarikira indamu wese zimeze,
Iryo rari ryica bene ryo.
Bwenge arahugura
20 # Imig 8.1-3 Bwenge arangururira mu nzira,
Yumvikanisha ijwi rye mu miharuro,
21Aterera hejuru mu mahuriro yo mu marembo,
Mu mudugudu ni ho yumvikanishirizamo amagambo ye ngo:
22“Yemwe mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari?
Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi,
N'abapfu mukanga kumenya ubwenge?
23Nimuhindurwe n'imiburo yanjye,
Dore nzabasukaho umwuka wanjye,
Nzabamenyesha amagambo yanjye.
24Narabahamagaye muraninira,
Nabaramburiye ukuboko ntihagira ubyitaho.
25Ahubwo mwahinyuye inama zanjye zose,
No kubacyaha kwanjye ntimubyitaho.
26Nuko nanjye rero nzabakina ku mubyimba mwagize ibyago,
Nzabaseka icyo mwatinyaga kibagezeho.
27Igihe muzatungurwa n'ubwoba nk'umugaru,
Ibyago byanyu bikaza nka serwakira,
Igihe umubabaro n'uburibwe bizabageraho.
28“Ni bwo bazantakambira nkabihorera,
Bazanshakana umwete ntibazambona.
29Kuko banze kumenya,
Kandi ntibahisemo kūbaha Uwiteka.
30Ntibemeye inama zanjye,
Bahinyuye guhana kwanjye kose.
31Ni cyo gituma bazarya ibiva mu ngeso zabo,
Kandi bazahazwa n'imigambi yabo.
32Ubuhemu bw'abaswa buzabicisha,
Kandi kugubwa neza kw'abapfu kuzabarimbura.
33Ariko unyumvira wese azaba amahoro,
Adendeze kandi atikanga ikibi.”

Currently Selected:

Imigani 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in