YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 150

150
1Haleluya.
Mushimire Imana ahera hayo,
Muyishimire mu isanzure ry'imbaraga zayo.
2Muyishimire iby'imbaraga yakoze,
Muyishime nk'uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi.
3Muyishimishe ijwi ry'impanda,
Muyishimishe nebelu n'inanga.
4Muyishimishe ishako n'imbyino,
Muyishimishe ibifite imirya n'imyironge.
5Muyishimishe ibyuma bivuza amajwi mato,#mato: cyangwa, manini.
Muyishimishe ibyuma birenga.
6Ibihumeka byose bishime Uwiteka.
Haleluya.

Currently Selected:

Zaburi 150: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 150