Imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami w'Abisirayeli.
Ni iyo kumenyesha ubwenge n'ibibwirizwa,
Ni iyo gusobanura amagambo y'ubuhanga.
Ni yo ihesha ubwenge bw'imigenzereze,
No gukiranuka no gutunganya no kutabera.
Ni yo iha umuswa kujijuka,
N'umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga