YouVersion Logo
Search Icon

Abalewi 20

20
Ibihano bikwiriye abaca ku mategeko
1Uwiteka abwira Mose ati 2“Ongera ubwire Abisirayeli uti: Nihagira umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntakabure kwicwa. Abo mu gihugu bamwicishe amabuye. 3Nanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure mu bwoko bwe muhoye guha Moleki uwo mu rubyaro rwe, akanduza Ahera hanjye, agasuzuguza izina ryanjye ryera. 4Abo mu gihugu nibirengagiza uwo muntu uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntibamwice, 5ubwanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu no ku muryango we, mukurane mu bwoko bwabo n'abamukurikiza gusambana, basambanisha gusenga Moleki.
6“Kandi umuntu uhindukirira abashitsi n'abapfumu, ngo asambanishe kubashikisha no kubaraguza, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure ku bwoko bwe. 7Nuko mwiyeze mube abera, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu. 8Kandi mujye mwitondera amategeko yanjye, muyumvire. Ndi Uwiteka ubeza.
9 # Kuva 21.17; Mat 15.4; Mar 7.10 “Umuntu wese uvuma se cyangwa nyina ntakabure kwicwa, kuko avumye se cyangwa nyina, urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.
10 # Kuva 20.14; Lewi 18.20; Guteg 5.18 “Umuntu nasambana n'umugore w'undi, usambanye na muka mugenzi we, umusambanyi n'umusambanyikazi ntibakabure kwicwa. 11#Lewi 18.8; Guteg 23.1; 27.20 Usambana na muka se aba yambitse se ubusa, bombi ntibakabure kwicwa. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama. 12#Lewi 18.15 Umuntu nasambana n'umukazana we bombi ntibakabure kwicwa, bazaba bavanze ibidahuye. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama. 13#Lewi 18.22 Umugabo natinga undi bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa. urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama. 14#Lewi 18.17; Guteg 27.23 Umuntu narongora umukobwa na nyina kizaba icyaha gikomeye, azatwikanwe na bo kugira ngo icyaha gikomeye kitaba muri mwe. 15#Kuva 22.18; Lewi 18.23; Guteg 27.21 Umugabo naryamana n'itungo ntakabure kwicwa, iryo tungo na ryo muzaryice. 16Kandi umugore cyangwa umukobwa niyegera itungo ryose akaryamana na ryo, uzamwicane na ryo. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.
17 # Lewi 18.9; Guteg 27.22 “Umuntu niyenda mushiki we basangiye se cyangwa nyina bakarebana ubwambure, kizaba igihemu giteye isoni. Bazakurirweho mu maso y'abo mu bwoko bwabo kuko yambitse ubusa mushiki we, azagibwaho no gukiranirwa kwe. 18#Lewi 18.19 Umuntu naryamana n'umugore uri mu muhango w'abakobwa akamwambika ubusa, azaba yambitse ubusa isōko ye, na we azaba yiyambitse ubusa isōko y'amaraso ye, bombi bazakurwe mu bwoko bwabo.
19 # Lewi 18.12-14 “Kandi ntukambike ubusa nyoko wanyu cyangwa nyogosenge, ukoze atyo azaba yambitse ubusa bene wabo ba bugufi, bazagibwaho no gukiranirwa kwabo. 20Umuntu naryamana na muka se wabo azaba yambitse ubusa se wabo, bazagibwaho n'icyaha cyabo, bazapfa ari incike. 21#Lewi 18.16 Umuntu niyenda muka mwene se kizaba ari ukwiyanduza, azaba yambitse ubusa mwene se, bazaba incike.
Abisirayeli bakwiriye kwitandukaniriza n'abandi kuba abera
22“Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye yose n'amateka yanjye yose mubyumvire, kugira ngo igihugu mbajyana guturamo kitazabaruka. 23Ntimuzakurikize imihango y'ishyanga nzirukana imbere yanyu, kuko ibyo byose babikoraga bigatuma mbanga urunuka. 24Ariko nabwiye mwe nti ‘Ni mwe muzahabwa igihugu cyabo ho gakondo, nzakibaha kugihindūra igihugu cy'amata n'ubuki.’ Ndi Uwiteka Imana yanyu yabatandukanije n'andi mahanga. 25Ni cyo gituma mukwiriye gutandukanya itungo n'inyamaswa bidahumanya n'ibihumanya, n'ibisiga n'inyoni bihumanya n'ibidahumanya. Ntimukiyandavurishe itungo cyangwa inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni, cyangwa ikintu cyose gikururuka hasi, nabigishije kwitandukaniriza na byo kuko bihumanya. 26Kandi mumbere abera kuko Uwiteka ndi uwera, kandi nabatandukanirije n'andi mahanga kuba abanjye.
27“Umushitsi cyangwa umushitsikazi, n'umupfumu cyangwa umupfumukazi ntibakabure kwicwa, babicishe amabuye. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.”

Currently Selected:

Abalewi 20: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy