YouVersion Logo
Search Icon

Abalewi 21

21
Amategeko yo kwirabura no kurongorana by'abatambyi
1Uwiteka abwira Mose ati “Bwira abatambyi bene Aroni uti: Ntihakagire uwo muri mwe wiyandurisha intumbi ngo yandurire hagati mu bwoko bwe, 2keretse yakwanduzwa n'iya mwene wabo wa bugufi, nyina na se, n'umuhungu we, n'umukobwa we na mwene se, 3na mushiki we wari ukiri umwari, akaba mwene wabo wa bugufi kuko atararongorwa, intumbi ye yayiyandurisha. 4Ubwo ari umukuru mu bwoko bwe, ntakiyanduze ngo yiyonone.
5 # Lewi 19.27-28; Guteg 14.1 “Ntibakogoshwe ibiharonjongo, ntibakiyogoshe inkokora z'ubwanwa bwabo, ntibakikebe ku mubiri. 6Babere Imana yabo abera, ntibagasuzuguze izina ry'Imana yabo, kuko ari bo batambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, ari byo byokurya by'Imana yabo. Ni cyo gituma bakwiriye kuba abera. 7Ntibakarongore malaya cyangwa uwanduye, kandi ntibagacyure uwasenzwe, kuko umutambyi ari uwera ku Mana ye. 8Ni cyo gituma ukwiriye guhora umutekereza ko ari uwera, kuko ajya atamba ibyokurya by'Imana yawe, ahora akubera uwera kuko Uwiteka ukweza ndi uwera. 9Kandi umukobwa w'umutambyi wese niyiyononesha gusambana, aba yononnye se, bamutwike.
10“Umutambyi mukuru muri bagenzi be wasutswe ku mutwe amavuta ya elayo yo gusīga, akerezwa kwambara ya myambaro, ntagatendeze umusatsi we, ntagashishimure imyenda ye, 11ntakinjire aho intumbi yose iri, ntakiyandurishe intumbi ya se cyangwa nyina, 12ntibikamukure Ahera, ntakonone Ahera h'Imana ye, kuko kwereshwa amavuta yasīzwe y'Imana ye kumuriho. Ndi Uwiteka. 13Kandi umukobwa arongora, azabe ari umwari. 14Umupfakazi cyangwa uwasenzwe cyangwa uwanduye, cyangwa malaya ntakabarongore, ahubwo umwari wo mu bwoko bwe azabe ari we arongora. 15Ntakononere urubyaro rwe hagati mu bwoko bwe, kuko ndi Uwiteka umweza.”
Inenge zababurisha gukora umurimo wabo
16Uwiteka abwira Mose ati 17“Bwira Aroni uti ‘Umuntu wese wo mu rubyaro rwawe mu bihe byabo byose uzagira inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye. 18Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ubutaraye izuru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, 19cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, 20cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri#igikuri: cyangwa, unanutse., cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito. 21Ntihakagire umuntu wo mu rubyaro rwa Aroni umutambyi ufite inenge, wigira hafi ngo atambe ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Kuko afite inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye. 22Ajye arya ku byokurya by'Imana ye, ku byera cyane no ku byera. 23Ariko ntakigire hafi ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ntakegere igicaniro kuko afite inenge, kugira ngo atagira Ahera hanjye yonona, kuko ndi Uwiteka uheza.’ ”
24Ibyo byose Mose abibwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose.

Currently Selected:

Abalewi 21: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy