YouVersion Logo
Search Icon

Abalewi 19

19
Amategeko y'uburyo bwinshi
1Uwiteka abwira Mose ati 2#Lewi 11.44-45; 1 Pet 1.16 “Bwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose uti: Mube abera kuko Uwiteka Imana yanyu ndi uwera. 3#Kuva 20.8,12; Guteg 5.12,16 Umuntu wese muri mwe yubahe nyina na se, kandi mujye muziririza amasabato yanjye. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
4 # Lewi 26.1; Kuva 20.23; 34.17; Guteg 27.15 “Ntimugahindukirire ibigirwamana by'ubusa, ntimukicurire imana z'ibishushanyo ziyagijwe. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
5“Uko mutambiye Uwiteka igitambo cy'uko muri amahoro, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa. 6Ku munsi mugitambye no ku wukurikira abe ari yo mukiryaho, nihagira ikirara kikageza ku wa gatatu kijye cyoswa. 7Nikiribwaho ku wa gatatu kizaba ikizira ntikizemerwa, 8ahubwo ukiriyeho wese azagibwaho no gukiranirwa kwe kuko ashujuguje icyera cy'Uwiteka. Uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe.
9 # Lewi 23.22; Guteg 24.19-22 “Kandi nimusarura ibisarurwa byo mu gihugu cyanyu, ntimuzasarure inkokora z'imirima yanyu zose, ntimuzatoragure ibisigaye guhumbwa. 10Ntuzahumbe uruzabibu rwawe, ntuzatoragure imbuto ziruhungukiyemo, ubisigire umukene n'umusuhuke w'umunyamahanga. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
11 # Kuva 20.15,16; Guteg 5.19,20 “Ntimukibe, ntimukariganye, ntimukabeshyane. 12#Kuva 20.7; Guteg 5.11; Mat 5.33 Ntimukarahire ibinyoma izina ryanjye, bigatuma musuzuguza izina ry'Imana yanyu. Ndi Uwiteka.
13 # Guteg 24.14-15 “Ntugahate mugenzi wawe, ntukamunyage, ibihembo by'umukozi ubikoreye ntukabirarane. 14#Guteg 27.18 Ntukavume igipfamatwi, ntugashyire impumyi imbere ikiyitega, ahubwo ujye utinya Imana yawe. Ndi Uwiteka.
15 # Kuva 23.6-8; Guteg 16.19 “Ntimukagoreke imanza, ntimugace urwa kibera mwohejwe no gukunda umukene cyangwa no kubaha ukomeye, ahubwo ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera. 16Ntukazererezwe mu bwoko bwawe no guterenganya, ntukitangire ho umugabo kwicisha mugenzi wawe. Ndi Uwiteka.
17 # Mat 18.15 “Ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe, ntukabure guhana mugenzi wawe kugira ngo utizanira icyaha ku bwe. 18#Mat 5.43; 19.19; 22.39; Mar 12.31; Luka 10.27; Rom 13.9; Gal 5.14; Yak 2.8 Ntugahōre, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda. Ndi Uwiteka.
19 # Guteg 22.9-11 “Mujye mwitondera amategeko yanjye. Ntukabangurire amatungo yawe ayo bidahuje ubwoko, ntuzabibe mu murima wawe imbuto z'amaharakubiri, ntukambare umwambaro waboheshejwe ubudodo bw'amaharakubiri.
20“Umuntu nasambanya umuja w'imbata utacunguwe, utahawe umudendezo yarasabwe n'undi mugabo, bazahanwe ibihano bitabishe kuko uwo yari atari uw'umudendezo. 21Uwo mugabo azanire Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro igitambo cyo kumukuraho urubanza, azane isekurume y'intama ho igitambo cyo gukuraho urubanza. 22Umutambyi amuhongerere imbere y'Uwiteka, iyo sekurume y'intama y'igitambo gikuraho urubanza ho impongano y'icyaha yakoze, na we azababarirwa icyo cyaha yakoze.
23“Kandi nimugera muri cya gihugu mukamara gutera ibiti by'amoko yose byera imbuto ziribwa, muzabanze guhwanya imbuto zabyo no kudakebwa k'umuntu, bizamare imyaka itatu bibamereye nk'ibitakebwe. Muri iyo imyaka imbuto zabyo ntizizaribwe. 24Ariko mu mwaka wa kane, imbuto zabyo zose zizabe izejerejwe gushimisha Uwiteka. 25Mu mwaka wa gatanu abe ari mo mutangira kurya ku mbuto zabyo, kugira ngo bijye biberera umwero wabyo. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
26 # Itang 9.4; Lewi 7.26-27; 17.10-14; Guteg 12.16,23; 15.23; 18.10 “Ntimukagire icyo muryana n'amaraso yacyo, ntimukagire ibyo muragurisha naho byaba ibicu.
27 # Lewi 21.5; Guteg 14.1 “Inkokora z'imisatsi yanyu ntimukazogoshere kugira ngo izenguke, ntimukonone inkokora z'ubwanwa bwanyu.
28“Ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, kandi ntimukicishe imanzi z'ibishushanyo. Ndi Uwiteka.
29 # Guteg 23.18 “Ntukononeshe umukobwa wawe kumuhindura malaya, kugira ngo igihugu kidakurikiza ubusambanyi kikuzura ibyaha bikomeye.
30 # Lewi 26.2 “Mujye muziririza amasabato yanjye, mujye mwubaha Ahera hanjye. Ndi Uwiteka.
31 # Guteg 18.11; 1 Sam 28.3; 2 Abami 23.4; Yes 8.19 “Ntimugahindukirire abashitsi cyangwa abapfumu, ntimukabashikishe, ntimukabaraguze ngo mubiyandurishe. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
32“Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe. Ndi Uwiteka.
33 # Kuva 22.20; Guteg 24.17-18; 27.19 “Umunyamahanga nasuhukira muri mwe mu gihugu cyanyu, ntimuzamugirire nabi. 34Umunyamahanga ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk'uko wikunda kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
35 # Guteg 25.13-16; Imig 20.10; Ezek 45.10 “Ntimukagoreke imanza cyangwa gupima kw'igipimirwaho indatira, cyangwa ukw'ibyuma muzipimisha cyangwa kugera kw'ibyibo. 36Mujye mugira ibipimirwaho indatira bitunganye, n'ibyuma muzipimisha bitunganye, n'ibyibo bya efa bitunganye, n'ingero za hini zitunganye. Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa.
37“Mujye mwitondera amategeko yanjye yose n'amateka yanjye yose, mubyumvire. Ndi Uwiteka.”

Currently Selected:

Abalewi 19: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy