YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 23

23
Yeremiya ahanura iby'uwitwa Shami
1Uwiteka aravuga ngo “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.” 2Ni cyo gituma Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga igaya abungeri baragira ubwoko bwanjye itya iti “Mwatatanije umukumbi w'abantu banjye, murabirukana kandi ntimwabasūraga, dore ngiye kubitura ibibi by'ibyo mwakoze. Ni ko Uwiteka avuga. 3Kandi nzakoranya abasigaye b'umukumbi wanjye mbakure mu bihugu byose aho nabatatanirije, nzabagarura mu biraro byabo, bazabyara bororoke. 4Kandi nzabaha abungeri bo kubaragira, ntibazongera gutinya cyangwa guhagarika umutima ukundi, kandi nta wuzazimira muri bo. Ni ko Uwiteka avuga.
5 # Yer 33.14-16 “Dore iminsi izaza, ubwo nzumburira Dawidi Ishami rikiranuka, azima abe umwami kandi akorane ubwenge, azasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga. 6Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.”
7Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, ntibazasubira kurahira bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’, 8ahubwo bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wazamuye urubyaro rw'inzu ya Isirayeli, akaruzana aruvanye mu gihugu cy'ikasikazi, no mu bihugu byose aho nari narabatatanyirije.’ Na bo bazatura mu gihugu cyabo bwite.”
9Iby'abahanuzi: Umutima wanjye umenekeyemo, amagufwa yanjye yose arajegera meze nk'usinda, nk'umuntu wishwe na vino mbitewe n'Uwiteka n'amagambo ye yera. 10Kuko igihugu cyuzuye abasambanyi umuvumo uhateye kuboroga, urwuri rwo mu butayu rurumye. Imigenzereze yabo ni mibi, kandi imbaraga zabo si izo gukiranuka kuko umuhanuzi n'umutambyi banduye.
11Ni ukuri, mu nzu yanjye nabonyemo ibyo bakiranirwaho. Ni ko Uwiteka avuga. 12Ni cyo gituma inzira yabo izababera nk'ubunyereri mu mwijima, bazayisunikirwamo bagwe, kuko nzabateza ibyago mu mwaka bazagendererwamo. Ni ko Uwiteka avuga.
13Nabonye ubupfapfa ku bahanuzi b'i Samariya, uko bahanuriraga mu izina rya Bāli, bakayobya ubwoko bwanjye Isirayeli. 14#Itang 18.20; Ezek 16.49 No ku bahanuzi b'i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana, barasambana, bagendera mu binyoma kandi bakomeza amaboko y'inkozi z'ibibi, kugira ngo hatagira uva mu byaha bye. Bose bambereye nk'i Sodomu, n'abahatuye nk'i Gomora.
15Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga iby'abahanuzi atya ati “Dore ngiye kubagaburira uburozi bwitwa apusinto, mbanyweshe amazi akarishye kuko abahanuzi b'i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubaha Imana, bigakwira igihugu cyose.”
16Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro bavuga ibyo beretswe, bihimbwe n'imitima yabo bitavuye mu kanwa k'Uwiteka. 17Bahora babwira abansuzugura bati ‘Uwiteka yavuze ngo: Muzagira amahoro’, n'umuntu wese ugendana umutima unangiye baramubwira bati ‘Nta kibi kizakuzaho.’
18“Ni nde wari mu nama z'Uwiteka kugira ngo yumve kandi amenye ijambo rye? Ni nde witaye ku ijambo rye akaryumva? 19Dore umugaru w'Uwiteka, ari wo mujinya we uraje. Ni ukuri ni umuyaga w'ishuheri uri mu mugaru, ugiye kugwa ku mitwe y'abanyabyaha. 20Uburakari bw'Uwiteka ntibuzīgarura, keretse amaze gusohoza imigambi y'umutima we, mu minsi y'iherezo ni bwo muzabimenya neza.
21“Abo bahanuzi si jye wabatumye ariko barihuse, sinavuganye na bo ariko barahanuye. 22Ariko iyo baba barahagaze mu nama zanjye, baba barumvishije ubwoko bwanjye amagambo yanjye, bakabayobora ngo bave mu nzira yabo mbi no mu migenzereze yabo mibi.”
23Uwiteka arabaza ati “Mbese mwibwira ko ndi Imana yo hafi gusa, ntari n'Imana ya hose na kure? 24Hari uwabasha kunyihisha ahiherereye simubone? Ni ko Uwiteka abaza. Si jye ukwiriye ijuru n'isi? 25Numvise ibyo abahanuzi bavuze, bahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ngo ‘Nareretswe, nareretswe.’ 26Ibyo bizahereza he kuba mu mitima y'abahanuzi bahanura ibinyoma, abahanuzi bahanura ibihimbano by'imitima yabo ibeshya? 27Bīgīra inama yo kumpuza abantu banjye izina ryanjye, barotorera umuntu wese mugenzi we ibyo beretswe mu nzozi, nk'uko ba sekuruza babo bahugijwe izina ryanjye na Bāli. 28Umuhanuzi ufite icyo yarose nakirotore, kandi n'ufite ijambo ryanjye arivuge ibinyakuri. Umurama uhuriye he n'ingano? Ni ko Uwiteka abaza. 29Kandi Uwiteka arabaza ati ‘Mbese ijambo ryanjye ntirimeze nk'umuriro, cyangwa nk'inyundo imenagura urutare?’
30“Ni cyo gituma mpagurukiye abahanuzi bibana amagambo yanjye, umuntu wese yiba mugenzi we. Ni ko Uwiteka avuga. 31Dore mpagurukiye abahanuzi bahimbisha indimi zabo bati ‘Yaravuze.’ 32Dore mpagurukiye abahanura iby'inzozi by'ibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, bakabyamamaza kandi bakayobesha ubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo k'ubusa. Nyamara sinabatumye, sinabategetse kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko. Ni ko Uwiteka avuga.
33“Nuko ubu bwoko, cyangwa umuhanuzi cyangwa umutambyi nibakubaza bati ‘Ibyo Uwiteka yahanuye ni ibiki?’ Uzabasubize uti ‘Buhanuzi ki? Nzabaca’, ni ko Uwiteka avuga. 34Na we umuhanuzi n'umutambyi na rubanda bavuga bati ‘Byahanuwe n'Uwiteka’, uwo muntu nzamuhanana n'inzu ye. 35Uku ni ko umuntu wese azabaza mugenzi we, umuntu wese n'uwo bava inda imwe ati ‘Uwiteka yagushubije iki?’ Ati ‘Uwiteka yavuze iki?’ 36Ntabwo muzongera kuvuga ibyahanuwe n'Uwiteka ukundi, kuko ijambo umuntu wese yihimbiye ari ryo azahanura, kuko mwagoretse amagambo y'Imana ihoraho, y'Uwiteka Nyiringabo Imana yacu. 37Uko abe ari ko uzabaza umuhanuzi uti ‘Wowe se Uwiteka yagushubije iki?’ Uti ‘Uwiteka yavuze iki?’ 38Ariko nimuvuga muti ‘Ni ibyahanuwe n'Uwiteka’, ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Kuko muvuze iri jambo muti: Ni ibyahanuwe n'Uwiteka’, (kandi narabatumyeho nti ‘Ntimuzavuge yuko ari ibyahanuwe n'Uwiteka’), 39nuko dore nzabibagirwa rwose kandi nzabaca, nce n'umurwa nari narabahanye na ba sogokuruza ngo mumve imbere, 40kandi nzabazanira kumwara kw'iteka ryose no gukorwa n'isoni bihoraho, ndetse kutazibagirana.”

Currently Selected:

Yeremiya 23: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in