YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 24

24
Ikimenyetso cy'imbuto z'umutini nziza n'izindi mbi
1 # 2 Abami 24.12-16; 2 Ngoma 36.10 Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yajyanye Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w'u Buyuda ho imbohe, hamwe n'ibikomangoma by'u Buyuda n'ababaji n'abacuzi, abakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni. Icyo gihe Uwiteka yaranyeretse mbona ibitebo bibiri birimo imbuto z'umutini, biteretswe imbere y'urusengero rw'Uwiteka. 2Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane, nk'iz'umwimambere, icya kabiri cyarimo imbuto mbi cyane, zitaribwa kuko ari mbi. 3Maze Uwiteka arambaza ati “Yeremiya, ubonye iki?”
Nti “Mbonye imbuto z'umutini, inziza ni nziza cyane, imbi ni mbi rwose, ndetse ntizaribwa kuko ari mbi cyane.”
4Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 5“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo ‘Uko umenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe z'u Buyuda, izo nakuye aha nkazijyana mu gihugu cy'Abakaludaya, kugira ngo nzigirire neza. 6Kuko nzabahangaho amaso y'urukundo kugira ngo mbagirire neza, kandi nzabagarura muri iki gihugu. Nzabubakira kandi sinzongera kubasenyera, nzabatera bamere, kandi sinzabarandura. 7Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazaba ubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukira n'umutima wabo wose.’
8“Ni ukuri Uwiteka aravuga ati ‘Uko izo mbuto zari mbi bituma zitaribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ibikomangoma bye, n'abatuye i Yerusalemu bari basigaye muri iki gihugu, n'abatuye mu gihugu cyo muri Egiputa. 9Nzabatanga kugira ngo bateraganwe mu bihugu byose byo mu isi, bakozwe isoni kandi babe iciro ry'umugani, batukwe aho nzabirukanira hose kandi bahavumirwe. 10Kandi nzabagabiza inkota, mbateze n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo bazashiraho mu gihugu nari nabahanye na ba se.’ ”

Currently Selected:

Yeremiya 24: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in