Yeremiya 22
22
Yeremiya ahanura ibizaba ku mwami w'Abayuda
1Uku ni ko Uwiteka yavuze ati “Manuka ujye mu nzu y'umwami w'u Buyuda uhavugire iri jambo uti 2‘Umva ijambo ry'Uwiteka, yewe mwami w'u Buyuda uri ku ngoma ya Dawidi, wowe n'abagaragu bawe n'abantu bawe bajya banyura muri aya marembo. 3Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, abanyazwe ibyabo mubakize ukuboko k'ūrenganya, kandi ntimukagire ikibi cyangwa urugomo mugirira umushyitsi cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi, hano ntimukahavushirize amaraso atariho urubanza. 4Kuko nimugenza neza mutyo, abami bazaba bari ku ngoma ya Dawidi bazaca mu marembo y'uru rugo bagendera ku magare y'intambara no ku mafarashi, umwami n'abagaragu be n'abantu be. 5#Mat 23.38; Luka 13.35 Ariko nimutumvira ayo magambo, ndirahiye iyi nzu izahinduka umusaka. Ni ko Uwiteka avuga.’ ”
6Kuko uko ari ko Uwiteka avuga iby'inzu y'umwami w'u Buyuda ati “Umbereye nk'i Galeyadi n'impinga z'i Lebanoni. Ni ukuri nzaguhindura ubutayu n'imidugudu idatuwemo. 7Nzaringaniza abarimbuzi bo kugutera, umuntu wese yitwaje intwaro ze, kandi bazatema imyerezi yawe yateretswe bayijugunye mu muriro.
8“Amahanga menshi azanyura kuri uyu murwa, maze umuntu wese abaze mugenzi we ati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka agenza atya uyu murwa wari ukomeye?’ 9Na bo bazasubiza bati ‘Byatewe n'uko baretse isezerano ry'Uwiteka Imana yabo, bagasenga izindi mana bakazikorera.’ ”
10Ntimuririre upfuye habe no kumuborogera, ahubwo muririre cyane uwagiye kuko ari ntabwo azagaruka ngo arebe igihugu yavukiyemo.
11 #
2 Abami 23.31-34; 2 Ngoma 36.1-4 Kuko Uwiteka avuga ibya Shalumu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, wimye ingoma ya se Yosiya wagiye akava hano ati “Ntabwo azagaruka, 12ahubwo azagwa aho bamujyanye ari imbohe, ntabwo azongera kureba iki gihugu.”
13Azabona ishyano uwubakishije inzu ye gukiranirwa n'ibyumba byo muri yo uburiganya, nukoresha mugenzi we ntamuhembe, ntamuhe icyo yakoreye 14akavuga ati “Nziyubakira inzu ngari irimo ibyumba binini, nyicemo amadirishya, nyiteremo imbariro z'imyerezi, nyirabemo ibara ritukura.” 15Ariko se kwihatira kubakisha imyerezi, ni byo byatuma uba umwami? Mbese so ntiyaryaga kandi akanywa, agaca imanza zitabera kandi zikiranuka? Icyo gihe yari aguwe neza. 16Yacaga urubanza rw'umukene n'umutindi, icyo gihe byari bitunganye. Mbese uko si ko kumenya? Ni ko Uwiteka abaza. 17Ariko amaso yawe n'umutima wawe bikurikiza kwifuza kwawe kubi gusa, no kuvusha amaraso atariho urubanza, no kurenganya no kugira urugomo.
18 #
2 Abami 23.36—24.6; 2 Ngoma 36.5-7 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibya Yehoyakimu mwene Yosiya, umwami w'u Buyuda atya ati “Ntibazamuririra ngo bavuge bati ‘Ye baba we mwene data!’ Cyangwa bati ‘Ye baba we mushiki wanjye!’ Ntibazamuborogera ngo bavuge bati ‘Ye baba databuja!’ Cyangwa bati ‘Ye baba ubwiza bwe we!’ 19Azahambwa nk'uko indogobe ihambwa, akururwe ajugunywe inyuma y'amarembo y'i Yerusalemu.”
20Zamuka ujye i Lebanoni utere hejuru urangurure ijwi ryawe i Bashani, kandi utere hejuru uri mu Abarimu kuko abakunzi bawe bose barimbuwe. 21Navuganye nawe igihe wari uguwe neza ariko waravuze uti “Sinshaka kumva.” Uko ni ko wangenje uhereye mu buto bwawe, kugira ngo utumvira ijwi ryanjye. 22Umuyaga uzagaburirwa abungeri bawe bose, kandi abakunzi bawe bazajyanwa ari imbohe. Ni ukuri icyo gihe uzamwara ukozwe isoni no gukiranirwa kwawe kose. 23Yewe utuye i Lebanoni, waritse icyari cyawe mu myerezi, ko uzaba uwo kubabarirwa igihe uzaterwa n'imibabaro, ugafatwa n'ibise nk'iby'umugore uri ku nda!
24 #
2 Abami 24.8-15; 2 Ngoma 36.9-10 Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, nubwo Koniya mwene Yehoyakimu, umwami w'u Buyuda yaba ari impeta ku rutoki rw'ukuboko kwanjye kw'iburyo, nagushikuzaho 25maze nkakugabiza abahiga ubugingo bwawe n'abo utinya, ndetse na Nebukadinezari umwami w'i Babuloni n'Abakaludaya. 26Kandi wowe na nyoko wakubyaye nzaboherera mu kindi gihugu mutavukiyemo, ni ho muzagwa. 27Ariko igihugu umutima wabo ukumbura ntibazagisubiramo.
28Mbese uyu muntu Koniya si ikibumbano cyahombye? Si ikibumbano kitagira ugikunda? Ni iki gitumye bōherwa we n'urubyaro rwe, bagacirwa mu gihugu batari bazi? 29Yewe wa si we, wa si we, wa si we, umva ijambo ry'Uwiteka. 30Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimwandike uyu muntu ko ari incike, ko ari umuntu utazahirwa akiriho, kuko ari nta wo mu rubyaro rwe uzahirwa ngo abe ku ngoma ya Dawidi, kandi ategeke u Buyuda.”
Currently Selected:
Yeremiya 22: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.