Yesaya 33
33
1Uzabona ishyano weho unyaga kandi utanyazwe, uriganya kandi utariganijwe. Numara kunyaga uzaherako unyagwe, kandi numara kuriganya bazaherako bakuriganye.
2Uwiteka, utubabarire ni wowe twategereje, ujye utubera amaboko uko bukeye kandi utubere agakiza mu bihe tuboneramo amakuba. 3Amoko yirukanywe n'induru z'imidugararo, kandi urahagurutse amahanga aratatana. 4Bazateranya iminyago mwanyaze nk'uko za kagungu zangiza, kandi bazayirohamo bameze nk'inzige ziteye. 5Uwiteka arogezwa kuko atura hejuru, yujuje i Siyoni guca imanza zitabera no gukiranuka. 6Mu bihe byawe hazabaho gukomera n'agakiza gasāze n'ubwenge no kujijuka, kubaha Uwiteka ni ko butunzi bwe.
7Dore intwari zabo ziraborogera hanze, intumwa zo gusaba amahoro zirarira cyane. 8Inzira nyabagendwa zirimo ubusa nta mugenzi ukihanyura, yishe isezerano, asuzugura imidugudu kandi ntiyita ku bantu. 9Igihugu kirarira kiraserebeye. I Lebanoni hakozwe n'isoni hararabye, i Sharoni hameze nk'ubutayu, i Bashani n'i Karumeli hahungutse amababi.
10Uwiteka aravuga ati “Ndahaguruka nonaha, ubu ngubu ndishyira hejuru, ngiye kogezwa nonaha. 11Muzatwara inda y'ibishushungwe, muzabyare ibikūri, umwuka wanjye ni wo muriro uzabatwika. 12Amahanga azatwikwa nk'uko batwika ishwagara, kandi nk'uko amahwa atemwa agatwikwa n'umuriro.”
13Yemwe abari kure nimwumve ibyo nkoze, namwe abari hafi mwemere ko ndi umunyamaboko. 14Abanyabyaha b'i Siyoni baratinya, guhinda umushyitsi gutunguye abatubaha Imana. Muri twe ni nde uzabasha guturana n'inkongi y'iteka ryose? Kandi muri twe ni nde uzashobora guturana no gutwika kw'iteka? 15Ugendana gukiranuka akavuga ibitunganye, akagaya indamu iva mu gahato, agashwishuriza impongano bamuha, akipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaraso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi, 16uwo ni we uzatura aharengeye yikingire igihome cyo ku rutare, azahabwa ibyokurya bimutunga n'amazi yo kunywa ntazayabura.
17Amaso yawe azareba umwami afite ubwiza bwe, uzayarambura mu gihugu ugeze kure. 18Umutima wawe uzibuka ibyateraga ubwoba ubaze uti “Uwabaraga amakoro akayagera ari hehe? Kandi Uwabaraga iminara ari hehe?” 19Ntuzabona ishyanga ry'abanyamwaga, ry'imvugo inanirana utabasha kumva, n'ururimi rw'umunyamahanga utabasha kumenya. 20Reba i Siyoni ururembo twakoreragamo iminsi mikuru, amaso yawe azareba i Yerusalemu usange ari ubuturo bw'amahoro n'ihema ritazabamburwa, imambo zaryo ntabwo zizashingurwa, mu migozi yaryo nta wuzacika.
21Ahubwo aho Uwiteka azabana natwe afite icyubahiro, habe ah'inzuzi n'imigezi bitanyurwamo n'ubwato bugashywa, cyangwa inkuge y'icyubahiro. 22Kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu, Uwiteka ni we utanga amategeko, Uwiteka ni we Mwami wacu azadukiza. 23Imirunga yawe iradohotse, ntikibasha gukomeza umuringoti cyangwa kurēga amatanga. Nuko baherako bigabanya iminyago, ndetse n'abacumbagira bajyana iminyago. 24Nta muturage waho uzataka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo.
Currently Selected:
Yesaya 33: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.