Yesaya 34
34
Ibyago Imana izateza amahanga
1Mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve, mwa moko mwe, nimutege amatwi. Isi n'ibiyuzuye byumve, ubutaka n'ibimera byose na byo byumve. 2Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose akaba afitiye ingabo zayo zose umujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe. 3Intumbi z'ingabo zabo zizajugunywa hanze, umunuko wazo uzakwira hose kandi imisozi izatengurwa n'amaraso yabo.
4 #
Mat 24.29; Mar 13.25; Luka 21.26; Ibyah 6.13-14 Ingabo zo mu ijuru zose zizacikamo igikuba n'ijuru rizazingwa nk'umuzingo w'impapuro, kandi ingabo zaryo zose zizaraba nk'ikibabi cy'umuzabibu, cyangwa icy'umutini uko biraba bigahunguka.
5 #
Yes 63.1-6; Yer 49.7-22; Ezek 25.12-14; 35.1-15; Amosi 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 Nuhiriye inkota yanjye mu ijuru irahaga, none igiye kugwira muri Edomu n'abantu navumye ngo ibahane. 6Inkota y'Uwiteka inyoye amaraso, ibyibuhijwe n'ibinure n'amaraso y'abana b'intama n'ihene, n'ibinure byo ku mpyiko z'amasekurume y'intama, kuko Uwiteka agiye kwitambirira igitambo i Bosira akica benshi mu gihugu cya Edomu. 7Imbogo zizamanukana na bo kandi ibimasa bizamanukana n'amapfizi, igihugu cyabo kizasinda amaraso n'umukungugu w'iwabo uzabyibushywa n'ibinure. 8Kuko uwo munsi ari uwo guhōra k'Uwiteka, n'umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni.
9Imigezi yaho izahinduka ubujeni n'umukungugu waho uzahinduka amazuku, kandi igihugu cyaho kizahinduka ubujeni bwaka. 10#Ibyah 14.11; 19.3 Nta wuzakizimya ku manywa na nijoro, imyotsi yacyo izacumba iteka ryose, kizahora ari amatongo uko ibihe biha ibindi kandi nta wuzakinyuramo iteka ryose. 11Ahubwo inzoya n'ibinyogote ni byo bizaba byene cyo, ibihunyira n'ibikona na byo bizakibamo. Azahageresha umugozi ari wo mivurungano, na timazi ari yo gusigara ubusa. 12Bazahamagaza imfura z'icyo gihugu ngo zimike umwami, ariko nta yizaba ihari kandi abatware baho bazaba bahindutse ubusa. 13Amazu yaho y'inyumba azameramo amahwa, n'ibihome byaho bizameramo ibisura n'ibitovu, hazaba ikutiro ry'ingunzu n'imbuga y'imbuni. 14Inyamaswa zo mu ishyamba zizahahurira n'amasega, n'ihene y'ibikomo izahamagarana na mugenzi wayo, kandi ibikoko bya nijoro bizahibonera uburuhukiro bihabe. 15Aho ni ho impiri iziremera icyari itere amagi, iturage ibundikire, kandi aho ni ho za sakabaka zizateranira, iy'ingore n'ingabo yayo.
16Nimushake mu gitabo cy'Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari we ubitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije. 17Yahabifindiriye ubufindo, n'ukuboko kwe ni ko kwahabigabanishije umugozi, bizaba byene cyo bihabe uko ibihe biha ibindi.
Currently Selected:
Yesaya 34: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.