Yesaya 32
32
Umwami ukiranuka
1Dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera. 2Umuntu azaba nk'aho kwikinga umuyaga n'ubwugamo bw'umugaru, nk'imigezi y'amazi ahantu humye n'igicucu cy'igitare kinini mu gihugu kirushya. 3Amaso y'abareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi y'abumva bazayatega. 4Uw'umutima uhutiraho azamenya ubwenge, uw'ururimi rudedemanga azavuga neza byumvikane. 5Umupfapfa bazaba batakimwita imfura, n'umunyabuntu buke bazaba batakimwita umunyabuntu, 6kuko umupfapfa azavuga iby'ubupfapfa, akerekeza umutima ku byo gukiranirwa, kugira ngo akore ibyo gutukisha Imana no kuvuga ibigoramye ku Uwiteka ngo yicishe umushonji inzara, n'ufite inyota atamuramiza amazi. 7Kandi intwaro z'umunyabuntu buke ni mbi, agambanishiriza umugwaneza ibinyoma ngo amurimbure, nubwo uwo mutindi avuga ibitunganye. 8Ariko imfura yigira inama yo kugira ubuntu, kandi izo nama zo kugira ubuntu azazikomeza.
9Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhaguruke munyumve, mwa bakobwa b'abadabagizi mwe, nimutegere amatwi amagambo yanjye. 10Muzamara iminsi isāze umwaka muhagaritse imitima, mwa bagore b'abadabagizi mwe, kuko umwengo uzabura kandi nta sarura rizabaho. 11Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhinde imishyitsi, mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima, mwiyambure mwambare ubusa mukenyere ibigunira. 12Bazikubita mu bituza bababajwe n'imirima yabanezezaga n'inzabibu zeraga cyane.
13Mu gihugu cy'ubwoko bwanjye hazamera amahwa n'imifatangwe, ndetse bizamera no ku mazu anezeza yose yo mu murwa w'umunezero, 14kuko urugo rw'umwami ruzatabwa, umurwa wari utuwe cyane uzaba amatongo. Umusozi n'umunara w'abarinzi bizaba ubuvumo iteka ryose, bizaba inama y'imparage n'urwuri rw'amashyo 15kugeza aho Umwuka azadusukirwaho avuye hejuru, maze ubutayu bukaba imirima yera cyane, umurima wera bakawita ishyamba.
16Maze urubanza rutabera ruzaba mu butayu, gukiranuka kuzaba mu mirima yera cyane. 17Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure n'ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose. 18Abantu banjye bazatura ahantu h'amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje. 19Ariko ishyamba rizagushwa n'urubura, kandi umurwa uzasenywa rwose. 20Murahirwa mwa babiba mu nkuka z'amazi yose mwe, mukahabwiriza inka n'indogobe.
Currently Selected:
Yesaya 32: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.