Yesaya 25
25
Imana ni Umukiza w'abarengana
1Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera. Ugira umurava n'ukuri. 2Umudugudu wawuhinduye ikirundo cy'isakamburiro, umudugudu ugoswe n'inkike wawugize amatongo, inyumba zo mu rurembo rw'abanyamahanga watumye hataba umudugudu, ntabwo uzongera kubakwa iteka ryose. 3Ni cyo kizatuma ubwoko bukomeye bukubaha, umudugudu w'amahanga agira umwaga ukagutinya, 4kuko abakene n'abatindi bagiraga ibyago wababereye igihome, ukababera ubwugamo bw'ishuheri n'igicucu cy'icyokere, iyo abanyamwaga biroha nk'uko amashahi yiroha ku nzu. 5Nk'uko ubushyuhe bwo mu gihugu cyumye bukurwaho n'igicucu cy'igicu, ni ko uzatwama induru z'abanyamahanga, ugacogoza ibyivugo by'abanyamwaga.
6Kandi kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y'umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro na vino y'umurera imininnye neza. 7Kuri uyu musozi ni ho azamariraho rwose igitwikirizo cy'ubwirabure gitwikiriye mu maso h'abantu bose, kandi n'igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose, 8#1 Kor 15.54; Ibyah 7.17; 21.4 kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n'igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.
9Nuko uwo munsi bazavuga ngo “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.”
10 #
Yes 15.1—16.14; Yer 48.1-47; Ezek 25.8-11; Amosi 2.1-3; Zef 2.8-11 Kuko kuri uyu musozi ari ho ukuboko k'Uwiteka kuzaruhukira, i Mowabu hazaribatirwa aho ari nk'uko inganagano ziribatirwa mu ngerera y'amase. 11Kandi azaramburiramo amaboko nk'uko uwoga arambura amaboko ngo yoge, azareka ubwibone bwe n'ubugambanyi yagambanaga. 12Igihome cy'umunara cyo ku nkike zawe z'amabuye Imana yaragishenye, irakirambika ikigeza ku butaka no mu mukungugu.
Currently Selected:
Yesaya 25: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.