Yesaya 26
26
Amahoro y'abiringira Imana
1Uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo “Dufite umurwa ukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n'ibihome. 2Nimwugurure amarembo, kugira ngo ishyanga rikiranuka rigakomeza iby'ukuri ryinjire. 3Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye. 4Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose. 5Yacishije bugufi abatura aharehare mu murwa wishyira hejuru awurambika hasi, awurambika hasi akawugeza ku butaka ndetse awugeza mu mukungugu. 6Ibirenge bizawuribata, ndetse ibirenge by'abakene n'iby'abatindi ni byo bizawuribata.
7“Inzira y'umukiranutsi ni ugutungana, kandi wowe utunganye ni wowe uyobora umukiranutsi mu rugendo rwe. 8Ni koko Uwiteka Nyagasani, mu nzira y'amategeko yawe ni ho twagutegererezaga. Imitima yacu yifuza izina ryawe ndetse n'urwibutso rwawe. 9Umutima wanjye wajyaga ugushaka nijoro, kandi nzajya nzindukira kugushakisha umutima, kuko iyo amategeko yawe ari mu isi abaturage bo ku isi biga gukiranuka. 10Umunyabyaha nubwo umugirira neza ntabwo aziga gukiranuka, mu gihugu cyo gukiranuka azahakorera ibyo gukiranirwa, ntazahabonera ubwiza bw'Umwami Imana.
11 #
Heb 10.27
“Uwiteka, umanitse ukuboko ariko ntibareba, ariko bazareba umwete ugirira abantu bamware, kandi abanzi bawe umuriro uzabatwika.
12“Uwiteka, uzadutunganiriza amahoro kandi ibyo dukora byose ni wowe ubidusohoreza. 13Uwiteka Mana yacu, abandi bami baradutegekaga batari wowe; ariko weho wenyine utuma twambaza izina ryawe. 14Barapfuye ntibazongera kubaho, barashize ntibazazuka, ni cyo cyatumye ubatera ukabarimbura, ukazimanganya kwibukwa kwabo kose.
15“Wagwije ishyanga, Uwiteka Nyagasani wagwije ishyanga urogezwa, wunguye ingabano z'igihugu zose. 16Uwiteka, aho baboneye ibyago ni ho bagushengereye, iyo guhana kwawe kubagezeho basuka amaganya. 17Nk'uko umugore utwite amera iyo igihe cye cyo kubyara gisohoye, aribwa akarira ababazwa n'ibise, natwe ni ko twamereraga imbere yawe, Uwiteka. 18Twari dutwite turaramukwa, ariko ibyo twabyaye ni icyuka gisa. Nta gakiza twazanye mu isi kandi nta baturage bavukiye mu isi.”
19 #
Dan 12.2
“Abawe bapfuye bazaba bazima, intumbi z'abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe kuko ikime cyawe kimeze nk'igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye.
20“Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira. 21Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.”
Currently Selected:
Yesaya 26: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.