Yesaya 27
27
Imana ihana ariko ikiza
1 #
Yobu 41.1; Zab 74.14; 104.26 Uwo munsi Uwiteka azahana Lewiyatani ya nzoka yihuta, na Lewiyatani ya nzoka yihotagura, abihanishe inkota ye nini ikomeye ifite ubugi, kandi azica ikiyoka cyo mu nyanja.
2Uwo munsi bazavuga bati “Nimuririmbire uruzabibu rwa vino.” 3Jyewe Uwiteka ni jye ururinda, nzajya ndwuhira ibihe byose, nzarurinda ku manywa na nijoro ngo hatagira urwangiza. 4Nta burakari mfite, ariko imifatangwe n'amahwa naho byaza, nabirwanya nkabitwikira hamwe. 5Naho bitaba bityo, ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kūzura nanjye, ndetse niyuzure nanjye.
6Iminsi izaza Yakobo azashinga imizi, Isirayeli azapfundika arabye ururabyo, kandi bazakwiza isi yose imbuto.
7Mbese yabakubise nk'uko yakubise ababakubitaga, cyangwa bishwe nk'uko ababicaga bishwe? 8Ubwo wabirukanaga wabahannye bitarenza urugero, mu munsi w'umuyaga uturuka iburasirazuba yabimirije umuyaga w'ishuheri. 9Ibyo ni byo bizatuma gukiranirwa kwa Yakobo kuzatwikīrwa, kandi iyo ni yo mbuto yose yo kumukuraho icyaha, ubwo amabuye y'igicaniro yose azayahindura ibishonyi bihondagurwa, bituma Ashera n'ibishushanyo by'izuba bisengwa bitazongera kubyuka.
10Umudugudu ugoswe n'inkike ubaye umusaka n'amatongo yatawe ameze nk'ubutayu, aho inyana zizarishiriza zikaharyama zikarya amashami yaho. 11Amashami yaho niyuma azahwanyurwa, abagore bazaza bayatwike kuko ari ubwoko butazi ubwenge. Ni cyo gituma Iyabaremye itazabababarira, kandi Iyababumbye itazabagirira imbabazi.
12Uwo munsi Uwiteka azakubita imbuto ze ngo ziragarike, uhereye ku Ruzi ukageza ku kagezi ka Egiputa. Nuko muzatoragurwa umwe umwe, mwa Bisirayeli mwe.
13Uwo munsi ikondera rinini rizavuga, abari bagiye kurimbukira mu gihugu cya Ashuri n'abaciriwe mu gihugu cya Egiputa, bazaza basengere Uwiteka ku musozi wera i Yerusalemu.
Currently Selected:
Yesaya 27: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.